Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016, nibwo muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri hababereye ibirori byari bigamije gutora Nyampinga uzahagararira iri shuri mu mwaka wa 2016, uwatowe akaba ari Natete Liliane.
Muri ibi birori byagombaga no gususurutswa n'itsinda rya Active ariko bikarangira batabonetse, Umutare Gaby niwe muhanzi wahabonetse afatanya n'ababyitabiriye kuryoherwa n'impera z'icyumweru. Icyumba cyatorerwagamo Miss Ines Ruhengeri cyari cyakubise cyuzuye abanyeshuri ndetse n'inshuti n'abavandimwe b'abakobwa biyamamazaga,.
Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr Higiro Jean Pierre, Dr Muyombano Aime ndetse na Biraro Mireille, babajijwe banasubiza ibibazo babajijwe maze Natete Liliane aba ari we wegukana ikamba rya Miss Ines Ruhengeri 2016.
Abafana bari benshi cyane buzuye icyumba ibi birori byabereyemo
Natete Liliane yakurikiwe na Umutoni Daniella wabaye igisonga cya mbere ndetse na Murekatete Liliane wabaye igisonga cya kabiri, aba bose bakaba bahembwe ibihembo bitandukanye gusa by'umwihariko Miss akaba yahawe igihembo gikuru cy'amafaranga ibihumbi magana atatu (300000frw) yari aherekejwe n'ibindi bihembo yahawe n'abaterankunga b'iki gikorwa.
Beni Abayisenga umunyamakuru wa Rc Musanze na Christella umunyeshuri wa Ines nibo bayoboye ibi birori
Mu ijambo rye, uhagarariye iri shuri padiri Fabien HAGENIMANA yashimiye abatsinze ndetse abizeza ubufatanye bwose n'ubuyobozi bw'ikigo mu rwego rwo kwesa imihigo aba bakobwa baba bihaye.
Reba andi mafoto yaranze iki gikorwa:
Miss INES 215 arikumwe n'igisonga cya kane muri Miss Rwanda Sharifa bakurikiranye ibirori
Mubakobwa 8 biyandikishije batandatu nibo bahataniraga ikamba
Akimara gutorwa Miss ababyeyi be bamusanze kurubyiniro baramushimira
Miss n'ibisonga bye
TANGA IGITECYEREZO