Kigali

Natete Liliane niwe watorewe kuba Miss Ines Ruhengeri - Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2016 12:09
39


Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2016, nibwo muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri hababereye ibirori byari bigamije gutora Nyampinga uzahagararira iri shuri mu mwaka wa 2016, uwatowe akaba ari Natete Liliane.



Muri ibi birori byagombaga no gususurutswa n'itsinda rya Active ariko bikarangira batabonetse, Umutare Gaby niwe muhanzi wahabonetse afatanya n'ababyitabiriye kuryoherwa n'impera z'icyumweru. Icyumba cyatorerwagamo Miss Ines Ruhengeri cyari cyakubise cyuzuye abanyeshuri ndetse n'inshuti n'abavandimwe b'abakobwa biyamamazaga,.

Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr Higiro Jean Pierre, Dr Muyombano Aime ndetse na Biraro Mireille, babajijwe banasubiza ibibazo babajijwe maze Natete Liliane aba ari we wegukana ikamba rya Miss Ines Ruhengeri 2016.

miss inesAbafana bari benshi cyane buzuye icyumba ibi birori byabereyemo

Natete Liliane yakurikiwe na Umutoni Daniella wabaye igisonga cya mbere ndetse na Murekatete Liliane wabaye igisonga cya kabiri, aba bose bakaba bahembwe ibihembo bitandukanye gusa by'umwihariko Miss akaba yahawe igihembo gikuru cy'amafaranga ibihumbi magana atatu (300000frw) yari aherekejwe n'ibindi bihembo yahawe n'abaterankunga b'iki gikorwa.

miss ines Beni Abayisenga umunyamakuru wa Rc Musanze na Christella umunyeshuri wa Ines nibo bayoboye ibi birori

Mu ijambo rye, uhagarariye iri shuri padiri Fabien HAGENIMANA yashimiye abatsinze ndetse abizeza ubufatanye bwose n'ubuyobozi bw'ikigo mu rwego rwo kwesa imihigo aba bakobwa baba bihaye.

Reba andi mafoto yaranze iki gikorwa:

miss inesMiss INES 215 arikumwe n'igisonga cya kane muri Miss Rwanda Sharifa bakurikiranye ibirori

miss inesMubakobwa 8 biyandikishije batandatu nibo bahataniraga ikamba

miss inesmiss inesmiss inesmiss inesmiss inesAkimara gutorwa Miss ababyeyi be bamusanze kurubyiniro baramushimira

miss inesMiss n'ibisonga bye



 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theogene8 years ago
    IMANA izabimufashemo
  • njyewe8 years ago
    ark kweli nkamwe mushyiraho ibifoto bitabona ibi niki, ubu subunyamwuga kbs.
  • Coffi8 years ago
    Byari byiza nuka photographer yari nta kigenda uafotoye amafoto mabi
  • eric8 years ago
    ninyakatsi
  • eric8 years ago
    NI KIBI
  • congz8 years ago
    aya mafoto adatuma umuntu amenya undi se ibi ntaho bitaniye no kumva izina ryuwabaye miss kuko amafoto ararutwa nadahari pe
  • akayezu 8 years ago
    mbega amafoto ya feke ?ubuse uyu numufotpgraphi yewe ararutwa nange kbs cyangwa aba miss niko basa tukaba turenganya photographi wagirango na binyalariro
  • P8 years ago
    Ark umwanya uratakara basi...! Ibi nibiki,bimaze iki!?,
  • P8 years ago
    Ark umwanya uratakara basi...! Ibi nibiki,bimaze iki!?,
  • manzi ali8 years ago
    nibyiza birakwiye uwo mwari arabikwiriye
  • Kiza8 years ago
    Ariko se buriya mwabuze umuntu ufotora neza kuburyo amafoto agarsgara kweri kuko ntabwo ushobora kumenya abaribo
  • 8 years ago
    nitwishimiye amafoto
  • jagej8 years ago
    4tograph asubire kwiga kabsa uwo sumuntu ufotorera web ,uziko yatuma abona umuntu Acamazi!
  • gabi8 years ago
    4photograph wafeke sana Ababa ntacyo babaye!
  • Yves8 years ago
    nukuri babekeraga ariko namwe musigaye mukora ibinti bikadusubiza iyooo kbs ubuse aya mafoto koko arinawe wayabona mugire mogere kwisubireho rwose. murakoze
  • riri8 years ago
    Hari ikintu bita flash. Uyu gafotozi namenya icyo flash aricyo bizahindura ubuzima bwe iteka ryose.
  • Paul MUTUMWA8 years ago
    Nonese Ruhengeri nta muriro ukihaba ko ku mafoto wagirango bacanye bougies!
  • Paul MUTUMWA8 years ago
    Nonese Ruhengeri nta muriro ukihaba ko ku mafoto wagirango bacanye bougies!
  • 8 years ago
    Umuntu uzi uwafotoye aya mafoto amumpere iyi message: Hari akantu buri camera na phone yose kitwa flash(Umurabyo). Iyo ugashyizemo abo ufotoye baragaragara. Uyu gafotozi namenya ko kabaho bizahindura ubuzima bwe iteka ryose.
  • Fulgence 8 years ago
    mbega byiza Ines ikomerezaho kd miss Lilly azatange umusaruro





Inyarwanda BACKGROUND