Tariki 31 Werurwe 2018 ni bwo mu karere ka Musanze umujyi ubusanzwe ufatwa nk'uwa kabiri nyuma ya Kigali habereye igitaramo cyahuriyemo abambaye imyenda y’umweru gusa, igitaramo cyari cyatumiwemo Bruce Melody. Iki gitaramo cyagaragayemo abantu banyuranye barimo n’umuyobozi w’aka karere ka Musanze.
Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bo mu mujyi wa Musanze batangije kompanyi bise ‘All is Well’ ari nayo yateguye iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Musanze muri Hotel yitwa Fatima Hotel imwe mu ma Hotel mashya ari mu mujyi wa Musanze. Bwa mbere mu mateka ya Musanze umujyi ufatwa nk'uwa kabiri kuri Kigali habereye igitaramo cyabeteye kuri Piscine Bruce Melody akaba ariwe wasusurukije abari bitabiriye.
Bizarre Music bari mu babanje gushyushya abantuUmunyamakuru Ben na Pierrot ni bo bayoboye iki gitaramoUmuyobozi w'akarere ka Musanze yari yitabiriye iki gitaramoMiss Muhoza Sharifah yari yitabiriye iki gitaramoBruce Melody akihageraNyuma yo gususurutsa abantu Bruce Melody yahamagaye Jay C bafatanya gushimisha abari ahoumuyobozi w'akarere ka Musanze yasanze Bruce Melody ku rubyiniroUmuyobozi w'akarere ka Musanze yabyinanye umuziki nabanya MusanzeMiss Sharifah abyina umuziki
TANGA IGITECYEREZO