Kigali

Imbere y'imbaga, Sandrine Isheja yambitswe impeta na Kagame Peter bemeranyijwe kuzabana - AMAFOTO

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:6/09/2015 7:42
61


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2015 ubwo umunyamakuru Sandrine Isheja Butera yizihizaga isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko, mu birori by’akataraboneka yari yateguriwe n’umukunzi we Kagame Peter, yaje no kumwambika impeta bemeranywa imbere y’imbaga kuzibanira akaramata.



Ibi birori byabereye ahitwa Bougaianvilla i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, byari byateguwe neza bigizwemo uruhare na Kagame Peter umaze igihe akundana na Isheja Sandrine, n’ubwo byari ibirori abatumiwemo bari biteze ko ari iby’isabukuru y’amavuko, bakaba kimwe na Isheja Sandrine ubwe baje gutungurwa n’uko amata yabyaye amavuta bikarangira Kagame Peter anambitse impeta Sandrine Isheja.

Byari ibyishimo kuri Isheja Sandrine nyuma y'uko Kagame Peter ateye ivi akamusaba ko bazibanira

Byari ibyishimo kuri Isheja Sandrine nyuma y'uko Kagame Peter ateye ivi hasi akamusaba ko bazibanira

Ubwo umuhanzi Christopher wari watumiwe muri ibi birori yatangiraga kuririmba indirimbo ye y’urukundo ashimisha abari bitabiriye ibi birori, Kagame Peter yahise apfukama ahishura impeta yari afite ayambika Isheja Butera ndetse ahita anamusaba ko yazamubera umugore, n’ubw’ubwuzu bwinshi Sandrine arayakira ndetse amwemerera ko bazibanira akaramata.

Ibirori byari byiteguwe byari ibyo kwishimira imyaka 27 uyu munyamakuru amaze ku isi

Ibirori byari byiteguwe byari ibyo kwishimira imyaka 27 uyu munyamakuru amaze ku isi

Nyuma yo kwambika iyi mpeta (Fiancailles), ibirori byarushijeho kuryoha no gushimisha abari babyitabiriye, ndetse na Sandrine Isheja nawe yerekana ko yishimiye bidasanzwe kuba yemeranyijwe na Kagame Peter kuzabana akaramata. Uyu Kagame Peter, yamaze imyaka isaga itanu ari inshuti isanzwe ikomeye ya Sandrine Isheja, nyuma baza gutangira gukundana ubu bakaba bamaze igihe kirenga umwaka.

Ubwo Christopher yaririmbaga ngo "Ndagukunda mbivuze habona", Kagame Peter yahise abishyira mu ngiro

Ubwo Christopher yaririmbaga ngo "Ndagukunda mbivuze habona", Kagame Peter yahise abishyira mu ngiro

Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo inshuti za Sandrine Isheja ziganjemo  abanyamakuru nka Uncle Austin, Umurungi Cynthia bakunda kwita Ginty, Antoinette Niyongira ukorera Radio 10 n’abandi benshi batandukanye, aba bose bakaba banyuzwe n’uburyohe bw’ibi birori byasojwe hagaragara icyizere ko n’ibirori by’ubukwe bwabo byegereje.

Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo byinshi cyane

isheja

isheja

isheja

isheja

Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo byinshi cyane kuri Kagame Peter, Sandrine Isheja n'inshuti zabo.

Ibirori by'isabukuru ya Sandrine byarangiye aba bombi bemeranyijwe kuzasezerana bakabana akaramata nk'umugabo n'umugore

Ibirori by'isabukuru ya Sandrine byarangiye aba bombi bemeranyijwe kuzasezerana bakabana akaramata nk'umugabo n'umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ange9 years ago
    waowww.peter you have got a wonderful wife.lmana ibashyigikire
  • 9 years ago
    oooh God it is so emotional, Peter u're a ryt man with ryt choices p...Sandrine i like you so much God bless both of you.
  • Mek9 years ago
    mbega byizaaa weeee
  • nshuti gratien9 years ago
    murakwiranye imana ibibafashemo
  • alex 9 years ago
    mureke mbabwire ,peter KAGAME ndamushimiye azi kurebakure kuko sandrine yujuje byose bimwemerera kuba umugore ukwiye urwanda pe kuko azi ubwenge, ariyubaha,nimwiza mbese yujuje indanga gaciro zose zumunyarwandakazi ubihakana nantere ibuye
  • alex9 years ago
    KAGAME ukwiye gushima imana kuko waratomboye peeeeeeeee
  • kiki9 years ago
    Hhhaaaa Sandrine afite 27ans uransekeje uzabaze abo babyirukanye.....
  • alex9 years ago
    gusa nimumara kubana ntuzamusabe ko afana arsenal kuko yahisemo neza yifanira MANCHESTER UNITED
  • Thierry 9 years ago
    Inyarwanda bazabagaye ikindi, amafoto, kubara inkuru murabizi.
  • keza9 years ago
    wooooow!!!!beautiful couple sandrine conguratulation turabashyigikiye pe
  • petero9 years ago
    Hasigaye Ginty!!!
  • Ange9 years ago
    Wooow!!! Proud of the couple!! May God bless the two of them abundantly!!!
  • Kaizer9 years ago
    Woo wow wow!! Congz bro tukurinyuma kabisa.
  • cyuzuzo renatha9 years ago
    sandrine twiganye ari uwo muri 1986 mu kwa 9 bivuze ko yujuje 29 not 27....kuki abantu bigira impinja? yarabanje akuraho 1 ashyira 1987 none byaje kugera 1988!!!!!!
  • kamoso9 years ago
    sandrine warukuze ariko nicyo gihe gusa kubaka uzabishobora pe kuko wujuje byose.urugo ruhire
  • Emmy9 years ago
    Isheja byizaaa gusa bibe endless
  • Maya9 years ago
    Ubukwe ni bwiza iyo buragijwe imana Uyu mu kobwa ni mwiza nu muhungu ni mwiza Ariko mwitonde mbabwire Ikiza bafite nu mutima aba bombiii Bahuje byose Mana yanjye Iyaba ibi byari ibya buri mwana wumukobwa Numuhungu Bibere abandi isomo ryo gukundana igihe Kandi bikarangira munabanye Mbifurije ubukwe bwiza
  • diane9 years ago
    wowww ndanezerewe nimana ibahe umugisha ndetse nurugo rwanyu
  • Hasan9 years ago
    Baraberanye
  • Magayane9 years ago
    Aba bose bari guhakana imyaka ya Sandrine babuze abagabo.... Ubu muri iyi article mukuyemo imyaka gusa ntimwishimiye ko n'uwo mwiganye abonye umugabo. Abakobwa n'ishyari ryanyu.. Magayane narabivuze ntaho rizabageza uretse guhora hasi y'umugabo.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND