Kigali

Indirimbo "Naramukundaga" ya King James yamuhuje n'umukobwa aririmbamo yari yaraburiye irengero

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:3/11/2015 11:06
7


Nyuma y’inkuru mpamo y’urukundo rudasanzwe King James yaririmbye mu ndirimbo ye yitwa “Naramukundaga”, iyi nkuru y’ukuri kw’ibyabayeho yashyizwe mu ndirimbo yatumye umukobwa waririmbwe muri iyi nkuru aboneka ndetse n’uwamukundaga amutinya yongera kubona umwirondoro we.



Ubusanzwe indirimbo “Naramukundaga ya King James”, ivuga inkuru mpamo y’umusore biganye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, uwo musore akaba yarakunze umukobwa biganaga wari mwiza cyane, amwihambiraho amukorera ibishoboka byose, kugeza ubwo yemeye no kuzajya amwogereza amasahani bamaze kurya, ariko umukobwa akomeza kumubera ibamba, undi agakora ibishoboka byose ariko bikaba iby’ubusa, ndetse aza no kumurega ku bayobozi bamutuma ababyeyi.

Indirimbo ya King James yatumye amenya irengero ry'umukobwa yaririmbye

Indirimbo ya King James yatumye amenya irengero ry'umukobwa yaririmbye

Iyi nkuru isa n’isekeje yo mu buto bw’iyi nshuti ya King James, yari imaze imyaka myinshi igarukwaho n’urungano bayiziranyeho aho bakundaga guserereza cyane uwo musore, ndetse ibi bikaba byaranatumye King James atekereza kubishyira mu ndirimbo aho aba yishyize mu mwanya w’uwo musore w’inshuti ye biganye.

Ubwo King James yatekerezaga gukora iyi ndirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’ibyabaye ku musore w’inshuti ye biganye, babanje kubiganiraho banabaririza amakuru y’uwo mukobwa ariko babura irengero rye, ndetse biri no mu byo King James agarukaho ku musozo w’iyi ndirimbo agira ati: “Tukirangiza amasomo sinongeye kumuca iryera, uwamunyereka ubu tukabiseka bigatinda”.

king

Amashusho y'iyi ndirimbo ya King James agaragaramo utuntu dusekeje

Amashusho y'iyi ndirimbo ya King James agaragaramo utuntu dusekeje

Nyuma y’uko iyi ndirimbo ikozwe ndetse King James agatangaza ko umukobwa aririmbamo n’umusore wamukundaga amutinya biganye, bamwe mu bo biganye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batangiye kumubwira amakuru y’uyu mukobwa, ndetse King James n'uyu musore baza kumenya ko ubu asigaye aba mu gihugu cy’u Buholandi ndetse yanashatse umugabo w’umuzungu ukomoka muri icyo gihugu. Ubu bongeye kuvugana biciye mu buryo bw'ikoranabuhanga, bishimira guhuzwa n'iyi ndirimbo ya King James.

Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na King James, yadutangarije ko ibyo aririmba muri “Naramukundaga” bitavuga ko uwo musore n’umukobwa biganye byarangiye baranganye, ko ahubwo n’iby’urukundo rwabo byari iby’abana kuko bose icyo gihe nta wari urengeje imyaka 15 y’amavuko. Avuga ko ubu uwo musore n’umukobwa yakundaga (ubu wabaye umugore) bishimiye kongera kuganira bagaruka ku nkuru isekeje y’ubwana bwabo, ariko nabwo bakaba batarabasha kongera kubonana amaso ku yandi kuko umusore aba mu Rwanda mu gihe umukobwa aba i Burayi.

REBA HANO VIDEO Y'IYI NDIRIMBO "NARAMUKUNDAGA":







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo Rene9 years ago
    Kbs birashimishije
  • 9 years ago
    wow, ni byiza pe!
  • DUSHIMIMANA9 years ago
    BYUZA
  • Rivuzimana LĂ©once9 years ago
    Ni vyiza kabisa, iyi ndirimbo ndumva yababereye umuhuza "médiateur".
  • Safari mwendezi9 years ago
    Nukuri biranyuze kuko bongeye kuvugana uwomukobwa nawe gashake uburyo aza kumureba
  • Imfura Pacifique9 years ago
    Byiza Cyane
  • NYABENDA PASCAL5 years ago
    NAKUNZE KING-JAMES NKIMARA KUMVA INDIRIMBO YIWE YITWA^MBABARIRA NARIHANYE^NUBU NGUMAKO,YARAMFASHJE NDASAB IMBABZ BIRAKUNDA NDAKUNDWA NUWARI YANYANSE,NIYO MPAMVU NUBWO WOGRA IKI NTOHEB IBHANGAN VYIWE%KING-JAMES KOMEZ UDUHEREZ IZONGO TKURINYUMA"PASCAL FROM MUYINGA-GITERANYI(RUGESE)



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND