Kigali

Anitha Pendo nyuma yo guhabwa igikombe yahise agitura umukunzi we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/12/2016 16:13
5


Umushyushyarugamba, Umu Dj akaba n’Umunyamakuru Anitha Pendo, kuri iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016 yegukanye igikombe cy’umuntu w’icyamamare ukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Anita Pendo yahise yemerera itangazamakuru ko afite umukunzi ndetse aba ari nawe atura iki gihembo yari amaze kwegukana.



Anitha Pendo yatwaye iki gihembo atsinze abo bari bahanganye barimo Knowless, Nkusi Arthur n’abandi benshi. Amaze kwegukana iki gihembo Anitha Pendo yaganiriye n’umunyamakuru wa Inyarwanda atangira avuga ko yishimiye gutwara Awards dore ko ari nacyo gihembo cya mbere yegukanye kuva yaba Anitha Pendo.

anitha pendoAnitha Pendo aherutse kwegukana igihembo cy'umuntu w'icyamamare ukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Umunyamakuru waganiriye na Anitha yahise amubaza abantu atuye igihembo yahawe maze uyu mukobwa agira ati” Mbere na mbere ngituye My boyfriend (umuhungu w’inshuti yanjye) yaramfashije cyane, abo dusengana baramfashije, abo dukorana ndetse n’inshuti zanjye zose zaramfashije.”

Anitha Pendo yabajijwe n’umunyamakuru impamvu akomeje guhishahisha mu byukuri umukunzi we dore batari basohokanye, atangaza ko ari igihe kitaragera ngo bigaragaze ndetse babishyire mu itangazamakuru. Uyu munyamakuru yavuze ko igihe nikigera ibyabo bazabishyira hanze bakabimenyesha itangazamakuru.

anitha pendoAnitha Pendo iyo ashyize hanze amafoto y'umukunzi we ntatuma agaragara

Ibi bije nyuma y’igihe bivugwa ko uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda akundana n’umusore utaramenyekana ndetse nawe yashyira hanze amafoto agashyiraho ayo yamupfutse mu maso ku buryo nta muntu wapfa kumenya uwo ariwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anitha8 years ago
    mbambona uyu mukobwa abeshya kuko urungano rugenda buri munsi gusa birasanzwe ariko kwirirwa abiririmba atamwerekana urukundo abivugana rwanatuma amwerekana aramutse ahari
  • khaya kuush8 years ago
    uyu mu mukoboyi ndamuzi mn ni producer david
  • Kibwa28 years ago
    Ibaza ukunze umuntu akagukundira mugikari gusa!?!? Na nijiro gusa!? Ibi murarye ntimpumpehi!!? Umusega wabwiye imbwa yo murugo iti kwishyira ukizana biruta ibyiza biboshye nyirabyo!!!?
  • samuel8 years ago
    uyu mutype wa Anitha ndabona ariwawundi baba barikumwe kuri rtv muri tombora ya tigo
  • Geovanni 8 years ago
    Huhuhuhuhuhuhuh mbega guhisha by fake!!!!!!!!!!!!!! uriya mutype yitwa Alphonse Ndada. abashaka more clarification bajye kuri instagram bashake ndanda_alphonsofficial. by da way ni sawa uyu type i relly like him.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND