Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2015, umuhanzikazi Butera Knowless yashimiwe kugira urugwiro, gukunda abana ndetse no kugira uruhare mu mibereyo myiza y’abaturage, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho yari yitabiriye igikorwa cyateguwe na UNICEF ku bufatanye na CDF na Imbuto Foundation.
Igikorwa cyari kigamije gukangurira no guhugura abaturage ba Zaza muri Ngoma ku bijyanye n’imirire myiza, cyagaragayemo umuhanzikazi Knowless usanzwe ukorana cyane akaba n’inshuti ya hafi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana (UNICEF Rwanda), uyu muryango ukaba warafatanyaga iki gikorwa na CDF na Imbuto Foundation bakangurira abaturage ibijyanye n’imirire iboneye. Butera Knowless, uretse kuba yararirimbiye abaturage akanabaha ubutumwa bujyanye no guharanira kugira imirire myiza, yanagaragaje ko ari umunyarugwiro anerekana ko ari inshuti y’abana cyane ndetse abaturage barabimushimira.
Knowless yishimanye n'abaturage, bamwita umunyarugwiro anashimirwa ko akunda abana cyane
Butera Knowless na Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango
Nyuma y’iki gikorwa ndetse n’igihe cyari kirimbanyije, ku rubuga rwa Twitter abayobozi bakuru b’igihugu barimo Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba ndetse na Odda Gasinzigwa uyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), bashyizeho amafoto ya Knowless abyinana n’abaturage ndetse n’andi arimo kuganira n’abana, abantu batandukanye bakaba barashimye imyitwarire y’uyu mukobwa bavuga ko ari umunyarugwiro kandi akaba akunda abana cyane.
Si ubwa mbere Knowless avuzweho iby’uko akunda abana cyane, dore ko nawe ubwe mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com mu mwaka ushize wa 2014 yavuze ko nta kintu kimushimisha mu buzima nko kuba ari kumwe n’abana, ndetse anavuga ko asaba Imana ko mu gihe gikwiye yazamuha abana. Uretse n’ibi kandi, mu bitaramo n’ahandi hatandukanye uyu muhanzikazi agaragaza ko yishimana n’abana dore ko nabo bamukunda.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO