RFL
Kigali

Canal + yagejeje mu Rwanda "Canal+ Business" uburyo bushya bwiza kandi budahenze bwo gusakaza amashusho mu bigo binini

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2018 14:07
0


Ubu buryo buzwi nka Canal+ Business bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 8 Ugushyingo, bugenewe ibigo bihuriramo abantu benshi nk’amahoteli, restaurant, amavuriro, ibigo bya gisirikare n’ahandi usanga hari televiziyo nyinshi ahantu hatandukanye. ubu buryo bwazanywe na Canal + isanzwe imenyerewe mu birebana n’isakazamashusho hano mu Rwanda.



Tuyishime Alain, yasobanuye ko bari basanzwe batanga uburyo bugenewe gukoreshwa mu ngo, ariko ubu batangiye no guha ibigo serivisi zihariye binyuze muri ubu buryo bushya bise "Canal+ Business". ubu buryo ni ukuntu umukiliya uzaba wabashije gufata ifatabuguzi ryabwo azajya abasha kwereka amashusho atandukanye abantu benshi acumbikiye kandi buriwese areba ibyo ashaka.

Ibi bitandukanye naho wasangaga urugero wibereye muri Hotel mu cyumba cyawe ukabona abakozi ba Hotel baguhinduriyeho ibyo wari uri kwirebera, aha umuntu akazabasha gusangiza abakiriya uburyohe bwa Canal + bareba ibyo bashaka aho kugira ngo usange Hotel cyangwa ahandi hantu haba abantu benshi batumvikana kubyo bashaka kureba kuko bari gukoresha uburyo butagezweho.

Ufashe ubu buryo agira inyungu nyinshi;

Ikigo gihisemo gukoresha ubu buryo, gihabwa ubufasha bushoboka mu kugura no gushyiraho ibikoresho bikenewe kandi aho biri ngombwa Canal + ikamufasha kwishyura ikiguzi cy’ibikoresho.

Uretse kuba gukoresha Canal+ Business bituma abakiliya bawe banogerwa, binaguhesha amahirwe yo kumenyekanisha ibyo ukora mu bindi bigo bisaga 3000 bisanzwe bikoresha iri koranabuhanga, kandi nta kindi kiguzi uciwe.

Umukiliya ukoresha Canal + Business ahabwa dekoderi zihwanye n’umubare wa sheni akeneye zose zifatiye kuri antene imwe aho gusanga Hotel cyangwa ikindi kigo gikikijwe nama antene. Umuyobozi wa Canal + Business muri Afurika, Houda Guedira, yasobanuye ko ikigo gikoresha ubu buryo kiba gifite ububasha bwo guhitamo sheni cyifuza, hashingiwe kuri televiziyo abakiliya bakenera kureba cyane.

Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Rwanda, Muhirwa Augustin, yatangaje ko mu gihe u Rwanda rutera imbere mu nzego zose, bitari bikwiye kumva umuntu yinubira kuba hotel runaka cyangwa ikigo bitamuha uburenganzira bwo guhindura sheni uko abishatse, bityo igihe kigeze ngo batangira kunogerwa n’ibyiza by’ubu buryo bugezweho.

Canal+
Canal+
Canal+
Canal+
Abanyamakuru basobanuriwe byinshi kuri CANAL+ BUSINESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND