Ni icyemezo kigamije
kongera ubushobozi bwo gukusanya imisoro, gushyigikira ibinyabiziga bitangiza
ikirere no guteza imbere gahunda ya "Made in Rwanda".
Ibiciro bishya byahujwe
n’ubushobozi bwa moteri
Ikiguzi cyo kwandikisha
imodoka kizajya gishingira ku bunini bwa moteri yayo. Imodoka zifite moteri
ntoya ya 1,000cc n’izikoresha amashanyarazi nizo zifite igiciro gito kurusha
izindi.
Imodoka zifite moteri
itarengeje 1,000cc zizakomeza kwishyura amafaranga 75,000 Frw. Izifite moteri
iri hagati ya 1,001cc na 1,500cc zizajya zishyura 285,000 Frw, zivuye ku
160,000 Frw.
Imodoka ziri hagati ya
1,501cc na 3,000cc zizajya zishyura 445,000 Frw aho kuba 250,000 Frw. Naho
izifite moteri iri hagati ya 3,001cc na 4,500cc zizajya zishyura 748,000 Frw
aho kuba 420,000 Frw.
Imodoka nini kurushaho,
zifite moteri irengeje 4,500cc, zizajya zishyura 997,000 Frw mu gihe mbere zari
zisanzwe zishyura 560,000 Frw.
Hari imodoka zizajya
zishyura miliyoni 1 Frw
Bitewe n’ubunini bwa
moteri, imodoka zimwe na zimwe zizajya zishyura hafi miliyoni imwe (Frw 997,000) yo kwiyandikisha, ibintu bitigeze bibaho
mu myaka yashize. Iri zamuka rifatwa nk’igice cy’ingamba zo kugabanya imodoka
nini zitakaza lisansi nyinshi kandi zihumanya ikirere.
Imodoka zikoresha
amashanyarazi na moto zazo zatangiye gusora
Mbere imodoka zikoresha
amashanyarazi ntizacibwaga amafaranga yo kwiyandikisha. Gusa guhera mu mwaka
utaha w’ingengo y’imari, zizajya zishyura 285,000 Frw. Moto zikoresha
amashanyarazi zizajya zishyura 75,000 Frw.
Iri zamuka rigamije
gukomeza gushishikariza ikoreshwa ry’ibi binyabiziga bitangiza ikirere, ariko kandi
hanashakishwa uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.
Pulaki yihariye izajya
yishyurwa miliyoni 5
Abifuza pulaki
yihariye (private/personalized plate) bazajya bishyura Frw 5,000,000,
mu gihe mbere basabwaga kwishyura Frw 640,000. Ni izamuka rikomeye rigamije
gutuma serivisi zihariye zihabwa igiciro kijyanye n’icyo zisaba.
Umubare w’ibinyabiziga
byanditswe mu Rwanda
Kugeza mu mpera za 2023,
ibinyabiziga byanditswe mu Rwanda byari 330,166. Uyu mubare ukomeje kwiyongera
bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage barimo kugura imodoka
ziganjemo izikoresha amashanyarazi nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare
(NISR).