Ubushakashatsi bwerekanye ko Celine Dion, Ryan Gosling, Justin Bieber na Avril Lavigne ari ababyara

Hanze - 11/10/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubushakashatsi bwerekanye ko Celine Dion, Ryan Gosling, Justin Bieber na Avril Lavigne ari ababyara

Abashakashatsi bakurikirana iby’amasano, rimwe na rimwe bajya bavumbura ibintu bitangaje rimwe na rimwe bakanatungura abantu. Ibi ni nk’ibyashyizwe ahagaragara n’urubuga Ancestry.com rwerekanye ko ibihangange muri muzika bigera kuri bine bifitanye isano.

Nk’uko uru rubuga rusanzwe rumenyerewe mu bijyanye no gucukumbura no gutangaza amasano hagati y’abantu rwabitangaje; abanyacanada Céline Dion, Justin Bieber, Avril Lavigne na Ryan Gosling bafite igisekuruza kimwe aho bahurira ku muntu wabayeho mu myaka ya za 1600.

Celine Dion

Celine Dion

Justin

Justin Bieber

Ryan

Ryan Gosling

Avril

Avril Lavigne, Bose bakomoka ku muntu umwe.

Nk’uko umushakashatsi mu bavumbuye ibi bisanira hagati y’aba bahanzi yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated Press, nabo batunguwe no gusanga ibi byamamare mu muziki bikomoka mu muntu umwe.

Nk’uko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi, umusekuruza ukomokaho aba bahanzi amazina ye ni Mathurin Roy, wari utuye i Québec mu gihe cye.

Kuba aba bahanzi bafite aho bahurira, bisa n’ibishimangira ko impano zimwe na zimwe harimo no kuririmba zijya  zihererekanwa hagati y’abantu kuva ku bisekuru kugeza ku bindi.

Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...