Abashakashatsi bakurikirana iby’amasano, rimwe na rimwe bajya bavumbura ibintu bitangaje rimwe na rimwe bakanatungura abantu. Ibi ni nk’ibyashyizwe ahagaragara n’urubuga Ancestry.com rwerekanye ko ibihangange muri muzika bigera kuri bine bifitanye isano.
Nk’uko uru rubuga rusanzwe rumenyerewe mu bijyanye no gucukumbura no gutangaza amasano hagati y’abantu rwabitangaje; abanyacanada Céline Dion, Justin Bieber, Avril Lavigne na Ryan Gosling bafite igisekuruza kimwe aho bahurira ku muntu wabayeho mu myaka ya za 1600.
Celine Dion
Justin Bieber
Ryan Gosling
Avril Lavigne, Bose bakomoka ku muntu umwe.
Nk’uko umushakashatsi mu bavumbuye ibi bisanira hagati y’aba bahanzi yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated Press, nabo batunguwe no gusanga ibi byamamare mu muziki bikomoka mu muntu umwe.
Nk’uko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi, umusekuruza ukomokaho aba bahanzi amazina ye ni Mathurin Roy, wari utuye i Québec mu gihe cye.
Kuba aba bahanzi bafite aho bahurira, bisa n’ibishimangira ko impano zimwe na zimwe harimo no kuririmba zijya zihererekanwa hagati y’abantu kuva ku bisekuru kugeza ku bindi.
Jean Paul IBAMBE