Ni mu ibaruwa ikinyamakuru The New Times gifitiye kopi yandikiwe umuyobozi mukuru w’iri shyirahamwe nyarwanda (RTF), Ntageruka Kasim, ikaba iriho n’umukono wa perezida w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis (ITF) David Haggerty .
David Haggerty umuyobozi w'impuzamashyirahwmwe ya Tennis ku isi (ITF)
Inyandiko mvugo iri muri iyo baruwa iragira iti“Bwana perezida mutwihanganire kubamenyesha ko bitewe n’ingingo ya kane (4) mu mategeko agenga ishyirahamwe ryacu, ishyirahamwe nyarwanda rya Tennis (RTF) ryamaze guhagarikwa byagateganyo mu kuba umunyamuryango w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ umukino wa Tennisi (ITF). Ibihano bikaba byaratangiye guhera ku inama iherutse kubera i Zagreb ( Croatia ).”
David Haggerty akomeza agira ati ”Bitewe n’iyi ngingo ya kane u Rwanda ntirwemerewe kwitabira inama rusange iyo ariyo yose y’iri shyirahamwe, kandi ntirwemerewe kwitabira irushanwa iryo ariryo ryose ryemewe n’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Tennis nk’uko byanditswe mu itegeko 2.1 ry'amategeko agenda ishyirahamwe ryacu (ITF)”
U Rwanda rwagombaga kwishyura amafaranga angana n’ibihumbi cumi na bine n’amafaranga magana abiri mirongo ine n’umunani(14,248 USD ) y’amadolali ya Amerika nk’uko bigaragara ko mu mwaka wa 2014 hagombaga kwishyurwa amafaranga ibihumbi bitatu n’amafaranga magana inani na mirongo itatu na bibiri( 3,832 USD ) y’amadolari, mu mwaka wa 2015 hakishyurwa amafaranga ibihumbi bitanu nijana na mirongo itandatu nane (5,164 USD ) y’amadolari ya Amerika noneho mu mwaka wa 2016 hakishyurwa ibihumbi bitanu na magana abiri na mirongo itanu n’abiri(5,252 USD ) by’amadolari ya Amerika.
Ntageruka Kasim umuyobozi w'ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (RTF)
Nk’uko iyi baruwa ya David Haggerty ibigaragaza, u Rwanda rwabashije kwishyura amafaranga angana n’ibihumbi bitanu n’amafaranga mirongo inani n'abili(5,082 USD ) y’amadolari gusa rukaba rusigaranye umwenda ungana n’ibihumbi icyenda n’ijana na mirongo itandatu na atandatu (9166 USD) by’amadolari angana na 7.332.800 FRW
Nyuma yo kumenya aya makuru Inyarwanda.com yashatse kuvugana n’umuyobozi w’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda Ntageruka Kasim, ariko umurongo wa Telefoni ye ntiwakunda ko aboneka byoroshye.
Iri shyirahamwe nyarwanda rirasabwa kwishyura uyu mwenda ndetse n’andi mafaranga ya 2017 buri munyamuryango aba agomba gutanga bitarenze ukwezi kwa Nzeli k’uyu mwaka turimo 2016 ibihano bitariyongera.