Bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi bari bateye ikibazo hibazwa niba bazitabira imikino y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar uyu mwaka, ni Cristiano Ronaldo na Robert Lewandowski, gusa ku bw'amahire babonye itike.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ku mugabane w'iburayi hakinwaga imikino ya kamarampaka, Portugal nyuma yo gukuramo ikipe ya Turkey yagombaga guhura na North Macedonia yakuyemo Italy mu mukino ubanza.
Nk'uko Ronaldo yari yabitangaje mbere ko nta gikombe cy'Isi Portugal itarimo, yaje guha umupira mwiza Bruno Fernandes atsinda igitego cya mbere ku munota wa 31 igice cya mbere kinarangira Portugal ariyo iyoboye. Ku munota wa 64 w'igice cya kabiri, Bruno Fernandes yaje gutsinda igitego cya 2 Portugal ihita isezerera North Macedonia byihuse ihita inabona tike.
Portugal yasanze andi makipe azaba ahagarariye umugabane w'iburayi
Ku rundi ruhande Porand nayo yaririmo gutsinda Sweden ya Zlatan Ibrahimović. Robert Lewandowski ni we wafunguye amazamu ku munota wa 48, mu gihe umukino wenda kurangira Zielinski yatsinze igitego cya kabiri Sweden inzozi zo kwerekeza mu mikino y'igikombe cy'Isi zirangira uko.
Porand nayo yerekeje mu gikombe cy'isi