Gahunda y’ibitaramo bihoraho bibera muri Resitora ya Fantastic, yateguwe mu rwego rwo gususurutsa abakiriya b’iyi Resitora.Ibi bitaramo biba buri wa kabiri ndetse na buri wa kane w’icyumweru ni ukuvuga iminsi ibiri mu cyumweru.
Itsinda ry'abarundi ryitwa Seruka Music Band
Agashya kandi iyi Resitora yazanye muri iyi minsi, ni Poromosiyo ya Mutsing ku bakiriya bose bagana iyi Resitora. Ikindi ni uko abagana iyi Resitora, mu gihe baba barimo gufata amafunguro ndetse n’ibinyobwa, baba banareba imikino igwezweho ibera i Burayi ndetse n’ahandi ku isi.
Resitora Fantastic nka Resitora imaze kuba ubukombe ni imwe mu zigaburira abantu benshi mu mujyi wa Kigali no hanze yawo ndetse ikaba imwe mu zikora amasaha yose y’umunsi (24h). Ikindi izwiho ni uko icuruza amako yose y’ibiryo buri wese yakwifuza.