Poromosiyo-Resitora ya Fantastic yarahiriye gufata neza no kudabagiza abakiriya bayo

Kwamamaza - 01/10/2015 9:30 AM
Share:
Poromosiyo-Resitora ya Fantastic yarahiriye gufata neza no kudabagiza abakiriya bayo

Mu rwego rwo gufata neza no kudabagiza abakiriya bayo, Fantastic Restaurant ikorera mu mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower(KCT), ikomeje gahunda yayo ya Poromosiyo aho yabazaniye ibitaramo bihoraho hamwe n’itsinda ry’abarundi ryitwa Seruka Music Band ndetse na poromosiyo y'ikinyobwa cya Mutsing.

Gahunda y’ibitaramo bihoraho bibera muri Resitora ya Fantastic, yateguwe mu rwego rwo gususurutsa abakiriya b’iyi Resitora.Ibi bitaramo biba buri wa kabiri ndetse na buri wa kane w’icyumweru ni ukuvuga iminsi ibiri mu cyumweru.

Itsinda ry'abarundi ryitwa Seruka Music Band

Agashya kandi iyi Resitora yazanye muri iyi minsi, ni Poromosiyo ya Mutsing ku bakiriya bose bagana iyi Resitora. Ikindi ni uko abagana iyi Resitora, mu gihe baba barimo gufata amafunguro ndetse n’ibinyobwa, baba banareba imikino igwezweho ibera i Burayi ndetse n’ahandi ku isi.

Resitora Fantastic nka Resitora imaze kuba ubukombe ni imwe mu zigaburira abantu benshi mu mujyi wa Kigali no hanze yawo ndetse ikaba imwe mu zikora amasaha yose y’umunsi (24h). Ikindi izwiho ni uko icuruza amako yose y’ibiryo buri wese yakwifuza.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...