Nk’uko ikinyamakuru Wen Wei Po cyandikirwa mu Bushinwa cyabitangaje, iki gihano Kim Jong-Un yagihaye nyirarume amuziza ko yagambaniye ubutegetsi , kurya ruswa no kugandisha abaturage. Iki gihano, uyu mugabo yagikatiye nyirarumwe ku itariki ya 12 Ukuboza 2013 nyuma y’ibirego bitandukanye ubutegetsi bwa Koreya y’amajyaruguru bwamushinjaga.
Ku itariki 12 Ukuboza 2013 nibwo Jang Song-Thaek(wambaye ubururu n\'amapingu) yakatiwe iki gihano
Kim Jong-Un (iburyo) hano yari kumwe na nyirarume Jang Song-Thaek ari na we yicishije kuribwa n\'imbwa
Izi mbwa 120 zariye nyakwigendera Jang Song Thaek w’imyaka 63 zari zimaze iminsi 3 zicishwa inzara kugira ngo zizabone uko zirya uyu musaza zishonje cyane. Iki gihano Jang Song Thaek yahawe cyo kuribwa n’imbwa babanje kumwambura imyenda yose mu ruhame ni igihano cy’agashinyaguro ndetse benshi ntibishimiye imiyoborere y’uyu mugabo benshi bita umunyagitugu.
Kim Jong abenshi bamufata nk\'umunyagitugu
Iyi ni imwe mu mbwa 120 zariye nyakwigendera. Amafoto yafashwe izi mbwa zirya uyu mugabo ibinyamakuru byanze kuyashyira ku karubanda kubera uburyo ateye ubwoba
Iki gihano cyahawe uyu musaza cyitwa \'quan jue\', Kim Jong akaba yaratangaje ku mugaragaro ko agiye ku giha nyirarume mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ya Koreya ya ruguru . Hari kuri Bonane ya 2014 maze Kim atangaza ko Jang Song-Thaek, nyirarume, agomba kwicwa ariwe n’imbwa ndetse abanya-Koreya bose bakaba bari bemerewe kuza kureba uko zimurya.
Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri Bonane nibwo yatangaje ko agiye guhanisha nyirarume iki gihano
Ubwo Jang Song-Thaek yahabwaga iki gihano hari abayobozi bafatanyije na Kim Jong kuyobora Koreya ya ruguru 300
Munyengabe Murungi Sabin