P-Square yatumye Perezida wa Malawi yifata nk’umujene ubwo bifotozaga

Hanze - 17/03/2013 11:50 AM
Share:

Umwanditsi:

P-Square yatumye Perezida wa Malawi yifata nk’umujene ubwo bifotozaga

Nyuma y’igitaramo bakoreye muri Malawi, abahanzi b’impanga bagize itsinda rya P-Square batumiwe na Perezida Joyce Banda iwe maze barifotoza maze nawe kubera ibyishimo yifata nka bo.

N’ubwo icyo gitaramo cyari giteganyijwe kuba ku itariki 15 Werurwe, cyaje kwimurirwa kuwa Gatandatu tariki 16 aho ku rubuga rwa Twitter, Peter Okoye yasabye imbabazi abafana ba P-Square cyane ko ngo Atari bo byaturutse kuko ngo ikirere cyitari kimeze neza ariko abizeza gukora iyo bwabaga bakabashimisha ari na ko byaje kugenda.

Nyuma y’igitaramo bakiriwe na Perezida Joyce Banda barifotoza maze Peter Okoye ahita ayashyira kuri Twitter ye aho bigaragara ko bari buzuye ibyishimo ndetse bigatuma Perezida ubwe yifata nkabo yerekana intoki ebyiri bimenyerewe ku byamamare bitandukanye ndetse n’abakiri bato aho bavuga ko bigaragaza amahoro n’urukundo.


Elisée Mpirwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...