Muri ibi birori abantu igihumbi bahawe ubwisugane mu kwivuza mu gihe 11 bagabiwe inka. Usibye aba gusa ariko hari n'abahawe ibyo kurya. Uyu muhango wasojwe habayeho igikorwa cy'Ubusabane aha hakaba hataramiye abahanzi banyuranye barimo itorero Urukerereza, Orchestre Impala n'abahanzi bagize Ishakwe gakondo.
Uyu muhango w'Umuganura ni umuhango ubusanzwe uhuza abanyarwanda mu gihe cy'umwero bakishimira umusaruro w'ibyo bagezeho, ari nako basangira n'abatarabashije kweza bagasangira ku buryo bishimira uyu muhango.
Ishakwe Gakondo niryo ryatangiye riririmba indirimbo y'Umuganura
Umusizi yavuze umuvugo w'uyu munsi
Ibirori byacaga Live kuri Televiziyo y'igihuguAbaturage bari bishimye
Guverineri w'intara y'Amajyepfo aha ikaze abashyitsi
Abana babanje guhabwa ako kunywa
Itorero Urukerereza ryakinnye umukino ku muganura
Minisitiri Uwacu ashyikiriza umubyeyi ibyo kurya
Abashyitsi bajya gutanga inka
11 bagabiwe inka
Akarere ka Nyagatare kashimiwe guteza imbere ubuhinzi
Akarere ka Gasabo kashimiwe guteza imbere ubucuruzi
Akarere ka Burera gashimirwa gutanga serivise nezaMinisitiri Uwacu Julienne aha impanuro abari aha
Intore zo mu rukerereza
Hamurikiwe Inyambo inka zo mu muco Nyarwanda
Abana bahawe amata
Impala nizo zashoje igitaramo
AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy