NKORE IKI: Umusore dukundanye imyaka 10 ariko mbona nta gahunda yo kubana amfiteho

- 10/01/2023 10:14 AM
Share:
NKORE IKI: Umusore dukundanye imyaka 10 ariko mbona nta gahunda yo kubana amfiteho

Ahari birumvikana nk’ibikomeye ndetse binagoye kubyumva ariko agahinda karenda kwica uyu mukobwa, wakundanye n’umusore imyaka ikaba ibaye 10 nta gahunda yo kumushyira mu rugo afite.

Umukobwa witwa Annifa yagishije inama ku nkuru ye y’urukundo nyuma yo gukundana n’umusore imyaka ikaba 10, ariko nta gahunda yo kumushyira mu rugo ihari. 

Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye akunda uyu musore cyane gusa ngo igihe kikaba kigeze ngo amwikuremo, bitewe n’uko abona nta gahunda y’ahazaza abona amufiteho.

Mu magambo yuzuye agahinda yagize ati: “Ubusanzwe navukiye mu muryango w’abakire wateye imbere, ntabwo nabashije kubaho mbabaye cyane pe. Uyu musore dukundana bwa mbere nari mfite imyaka 15 y’amavuko, turakundana akajya anyitaho kuko twari duturanye.

Uko imyaka yagiye itambuka nakomeje kugira ikibazo muri njye kuko nabonaga nta gahunda ampa, wenda ngo niringire ko ejo urukundo rwanjye nawe hari aho ruzagera. 

Imyaka 10 imaze gushira neza maze kugira 25 y’amavuko, naramwegereye ndamubwira nti ‘ndagukunda nawe urankunda, tumaze imyaka myinshi dukundana, none ko nta gahunda y’ejo hazaza umpa ngo menye ko tuzabana cyangwa ufite abandi? Mbigenze nte, nkwizere nte ?’. 

Yarakomeje aranderega ariko aho bigeze ubu ndagisha inama kugira ngo ntazagumirwa. Ndi umukobwa mwiza kandi hafi yanjye hari abahungu beza baba bansaba urukundo nkarubima kuko mba mwizeye, kandi sinamuca inyuma kuko iyo mico ntajya nyigira ".

Mu by’ukuri uyu mukobwa arababaje cyane, fata umwanya wawe utange igitekerezo aho hasi hatangirwa ibitekerezo cyangwa utwandikire kuri Email yacu Info@Inyarwanda.com, tuguhe inama niba nawe ufite ikibazo. Umuntu wese abaza ababaye, igitekerezo cyawe kiramufasha.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...