Umukobwa witwa Annifa yagishije inama ku nkuru ye y’urukundo nyuma yo gukundana n’umusore imyaka ikaba 10, ariko nta gahunda yo kumushyira mu rugo ihari.
Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye akunda uyu musore cyane gusa ngo
igihe kikaba kigeze ngo amwikuremo, bitewe n’uko abona nta gahunda y’ahazaza
abona amufiteho.
Mu magambo yuzuye agahinda yagize ati: “Ubusanzwe
navukiye mu muryango w’abakire wateye imbere, ntabwo nabashije kubaho mbabaye
cyane pe. Uyu musore dukundana bwa mbere nari mfite imyaka 15 y’amavuko, turakundana akajya anyitaho kuko twari duturanye.
Uko imyaka yagiye itambuka nakomeje kugira ikibazo muri njye kuko nabonaga nta gahunda ampa, wenda ngo niringire ko ejo urukundo rwanjye nawe hari aho ruzagera.
Imyaka 10 imaze gushira neza maze kugira 25 y’amavuko, naramwegereye ndamubwira nti ‘ndagukunda nawe urankunda, tumaze imyaka myinshi dukundana, none ko nta gahunda y’ejo hazaza umpa ngo menye ko tuzabana cyangwa ufite abandi? Mbigenze nte, nkwizere nte ?’.
Yarakomeje aranderega ariko aho
bigeze ubu ndagisha inama kugira ngo ntazagumirwa. Ndi umukobwa mwiza kandi hafi yanjye hari abahungu beza baba bansaba urukundo nkarubima kuko mba mwizeye, kandi sinamuca inyuma kuko iyo mico ntajya nyigira ".

Mu by’ukuri uyu mukobwa arababaje cyane, fata umwanya
wawe utange igitekerezo aho hasi hatangirwa ibitekerezo cyangwa utwandikire
kuri Email yacu Info@Inyarwanda.com,
tuguhe inama niba nawe ufite ikibazo. Umuntu wese abaza ababaye, igitekerezo
cyawe kiramufasha.