Miss Kalimpinya yasuye Akarere akomokamo aganiriza abanyeshuri-AMAFOTO

Imyidagaduro - 01/04/2017 1:12 PM
Share:
Miss Kalimpinya yasuye Akarere akomokamo aganiriza abanyeshuri-AMAFOTO

Miss Queen Kalimpinya igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 yatangiriye umushinga we mu Karere akomokamo ka Gisagara yigisha abanyeshuri uko bagabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara. Miss Kalimpinya avuga ko ateganya kuzasubirayo agafatira hamwe ingamba n’urubyiruko kuri iki kibazo.

Ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2017 nibwo Miss Queen Kalimpinya yasuye akarere ka Gisagara ahura n’umuyobozi mukuru w’akarere Jerome Rutaburingoga ndetse aganira n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza abaganiriza icyo bakwiriye gukora mu kurwanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara, uyu ukaba ari wo mushinga Kalimpinya yahize muri Miss Rwanda 2017. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Miss Queen Kalimpinya yavuze icyamuteye gutangirira umushinga we mu karere ka Gisagara. Yagize ati

Nashatse gutangira umushinga wanjye, noneho ndibaza nti ni hehe nawutangirira, ntekereza ko byaba byiza burya abanyarwanda baravuga ngo ijya kurisha ihera ku rugo, mpereye aho Data akomoka, mbese mpereye aho gakondo yanjye iri, nuko ndabipanga ntekereza kubanza gusasira nkajyayo (Gisagara)nkaganira n’abanyeshuri baho kuko umushinga wanjye ari uwo gukoresha abanyeshuri mu kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara, noneho bakabanza bakumva impamvu ababyeyi bapfa babyara.

Miss Queen Kalimpinya yakomeje avuga ko abana b'abanyeshuri b'i Gisagara yabaganirije ibitera ababyeyi gupfa mu gihe cyo kubyara, mu mpamvu zitera bene izo mfu, hakaba harimo kuba umubyeyi amaze kubyara abana benshi, igihe atwite indi nda bikaba bishobora kumuviramo gupfa mu gihe cyo kubyara. Indi mpamvu ni ababyeyi batajya kwisuzumisha kwa muganga mu gihe batwite, ibi nabyo bikaba byabaviramo gupfa mu gihe cyo kubyara. Indi mpamvu Kalimpinya asanga itera imfu z'ababyeyi bapfa babyara, ni ukuba ababyeyi bamwe na bamwe batabyarira kwa muganga bagahitamo kubyarira mu ngo z'iwabo.

Miss Queen Kalimpinya yavuze ko yasanze ari byiza kubyigisha abana noneho nabo bakabona kubyumvisha abavandimwe babo, abaturanyi babo n’abajyanama b’ubuzima bityo bikaba inzira nziza yo guhindura ikibazo cy’imyumvire mu baturage ku byerekeranye n’imfu z’ababyeyi bapfa babyara. Ikindi yabaganirijeho ni ku nda z’abangavu zitateganyijwe, ibyo nabyo bikaba bishobora gutera imfu z’abangavu, cyane ko iyo amaze gutwita na we aba amaze kwitwa umubyeyi. Kalimpinya yagize ati:

Iyo ukiri muto uba ufite ‘risk’ nyinshi zo gupfa mu gihe uri kubyara kubera ko umubiri wawe uba utaritegura kuba umubyeyi, twaganiriye ikibitera n’uko twabihashya ariko intego yo kujya hariya (Gisagara) zari ebyiri. Iya mbere byari ugutangira gusasa umushinga wanjye kugira ngo nzasubireyo noneho dufata ingamba zihamye z’uko twabikora. Icya kabiri byari ukumenya gakondo y’iwacu nkajyayo.

Miss Kalimpinya wasuye Gisagara ari kumwe na se umubyara, yakomeje avuga ko muri urwo rugendo rwo gusura gakondo ye yabashije guhura n’inshuti ya sekuru we ituye aho sekuru we yari yubatse kera. Ikindi yadutangarije ni uko urugendo rwe rwari rugamije kugirana imikoranire myiza n’akarere ka Gisagara akomokamo. Yasoje avuga ko byose byagezweho akaba asigaje kuzasubirayo mu gufata ingamba. Yagize ati “Ibyo byose byagezweho, ndapanga kuzasubirayo tugafata ingamba zihamye.”

REBA AMAFOTO Y'URUGENDO RWA MISS KALIMPINYA MU KARERE AKOMOKAMO KA GISAGARA

Kalimpinya Queen

Miss Kalimpimya ubwo yakirwaga mu biro n'umuyobozi w'akarere ka Gisagara

Kalimpinya Queen

Kalimpinya Queen

Mu kuganira birumvikana urwenya rwa Kalimpinya ntirwabura

Kalimpinya Queen

Miss Kalimpinya yari kumwe na se umubyara mu biro bya Meya

Kalimpinya Queen

Nyuma yo kuganira bafashe ifoto y'urwibutso; uhereye iburyo ni Kalimpinya, Meya na Papa wa Kalimpinya

Kalimpinya Queen

Miss Queen Kalimpinya hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Gisagara

Kalimpinya Queen

Nyuma yo guhura na Meya yahise ajya gutangira umushinga we

Kalimpinya Queen

Kalimpinya na se basuye agace sekuru (wa Kalimpinya) yari atuyemo

Kalimpinya Queen

Miss Kalimpinya yahuye n'inshuti ya sekuru we imubwira ku mateka y'agace akomokamo

Kalimpinya Queen

Kalimpinya yasuye n'ikipe ya Basketball ya Gisagara y'abafite ubumuga

Kalimpinya Queen

Kalimpinya Queen

Kalimpinya yahuye n'abanyeshuri baraganira

Kalimpinya Queen

Kalimpinya yasobanuriye abanyeshuri impamvu hari ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara

Kalimpinya QueenKalimpinya QueenKalimpinya QueenKalimpinya Queen

Miss Kalimpinya yatangiriye umushinga we mu karere akomokamo

BYINSHI UTARI UZI KURI MISS KALIMPINYA, REBA IKIGANIRO YAGIRANYE NA INYARWANDA TV



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...