Tariki ya 10 Nyakanga 2022, Nibwo abasirikare 49 bakomoka muri Cote d'Ivoire bafatiwe i Bamako mu murwa mukuru wa Mali. Abo basirikare bafashwe n'igisirikare cya Mali bashinjwa ibyaha birimo ubucancuro, kubangamira umutekano n'umudendezo w'igihugu bagateza urusaku.
Ubwo bafatwaga, igihugu cya Cote d'Ivoire nicyo cyatangaje impamvu abo basirikare binjiye muri Mali nta burenganzira bwo kwinjira muri kiriya gihugu bafite. Cote d'Ivoire yavuze ko bariya basirikare bagiye muri Mali, gukurikirana bimwe mu bikorwa by'Umuryango w'Abibumbye (ONU) muri icyo gihugu (Minusma).
Abasirikare batatu barekuwe bose ni ab'igitsina gore gusa n’umugabo warekuwemo. Umushinjacyaha mukuru w'iki gihugu, yavuze ko abarekuwe bagizwe abere ku byaba byose baregwaga.
Bivugwa ko abasirikare ba Togo nabo bafashwe n'igisirikare cya Mali nabo bashinjwa ibyaha bisa n’ibyo abo muri Cote d'Ivoire bashinjwa, ndetse hakomeje imishyikirano hagati y'ibihugu byombi kugira ngo barekurwe.
Ivomo:Ijwi ry'Amerika
