Nk’uko twabitangarijwe na Rev Dr Mutaganda Marcel, umushumba wa Paroisse ya Gisovu, nyuma yo kuganira n’abo bakorana, bagasanga hari icyo Imana yakoze ngo zimwe mu nsengero zari zifunzwe zifungurwe, Kuba bakorana mu bumwe, ubwumvikane, ubwubahane n’ubwuzuzanye nk’abapasitori icumi babarirwa muri iyo paruwasi nta kibazo na kimwe nk’uko bijya byumvikana hamwe na hamwe.
Kuba bagira uruhare mu gukemura ibibazo bijyanye n’imibereho myiza y’abakirisitu nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza,Kugira uruhare mu kubashakira aho baba ,kuba uko bukeye n’uko bwije umurimo ugenda waguka bikagaragazwa n’uko Imana igenda ibongerera abakizwa,kuba babana neza n’andi matorero n’inzego z’ubuyobozi bigatuma Itorero rigira isura nziza mu ruhando rw’andi matorero no kuba Imana yarashoboje umushumba wa paroisse gusoza amasomo ye ku rwego rwa Dogitora(Ph.D) byatumye bategura igiterane cyo gushima Imana.
Faustin Murwanashyaka yatumiwe muri iki giterane
Iki giterane kizabera ku cyicaro cya paruwasi ya Gisovu,cyahawe intego igira iti:”Nimushimire Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga”: Zaburi 105:1, kikazatangira saa tutu za mu gitondo kikaba cyaratumiwemo umuhanzi Faustin Murwanashyaka uzafatanya n’amakorari atandukanye yo kuri iyo paruwasi naho umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba Rev Dr Mathias Twahirwa.
Twabajije Rev Dr Mutaganda Marcel uko iki giterane cyateguwe adusubiza muri aya magambo: "Nk’umuntu muri uku kwezi kwa karindwi wabonye impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojiya,(Ph.D),nkandika igitabo ku ruhare ku kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka,n’ingararuka zayo ku Itorero,twasanze iki giterane kizaba n’umwanya wo gukangurira urubyiruko kwita kuri ejo harwo hazaza ariko tunashimira Imana ko narwo irimo kurukoresha ngo umurimo waguke muri iyi paruwasi."
Paruwasi ya Gisovu ibarizwa mu murenge wa Twumba ahubatse ishuri ry’Itorero rizwi ku izina rya GS Gisovu,ikaba ifite abakirisito basaga 750 aho umushumba w’iyi paruwasi akorana n’abandi bapasitori icyenda mu mashuri y’ivugabutumwa atanu,ikaba ibarizwa muri conference ya Kibuye.
Rev Dr Mutaganda Marcel, umushumba wa Paroisse ya Gisovu