Nyuma y'uko Lionel Messi atwaye igikombe cy'isi cy'uyu mwaka cyaberaga muri Qatar, hatangiye impaka mu bakunzi b'umupira w'amaguru hibazwa umukinnyi wabayeho ukomeye w'ibihe byose (GOAT) mu mupira w'amaguru.
Abakunzi ndetse n'abafana ba Lionel Messi bari kuvuga ko ari we mukinnyi w'ibihe byose ariko bakirengagiza umunya Brazil, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele.
Kugira ngo hemezwe umukinnyi w'ibihe byose hifashishwa ibi bipimo ndetse n'imibare nk'uko byagenze kugira ngo Michael Jordan agirwe umukinnyi w'ibihe byose muri National Basketball Association (NBA).
Lionel Messi w'imyaka 35 yatwaye igikombe cy'isi mu buryo bugoranye kuko byashobokaga ko Kylian Mbappe w'imyaka 24 akisubiza. Iki gikombe cy'isi Argentine yatwaye ugiye gushimira umuntu wa mbere wabigizemo uruhare rukomeye ntabwo ari Lionel Messi ahubwo ni umunyezamu Emiliano Martinez.
Muzehe Pele agikora ibitangaza mu kibuga
Bimwe mu byo abantu benshi bari kugenderaho bavuga ko Messi ari we mukinnyi w'ibihe byose ni ukubera ko yatwaye igikombe cy'isi kandi Pele yatwaye ibikombe 3 by'isi muri 4 yakinnye. Mu bihembo Lionel Messi yatwaye Pele atatwaye ni Balloon d'Or 7.
Nk'uko tubikesha Wikipedia iki ni igihembo cyazanywe n'abanyamakuru bandika babiri aribo Gabriel Hanota na Jacques Ferran kuva 1956 kugeza muri 2006. Gihabwa umukinnyi witwaye neza cyatangwaga hagendeye ku matora y'abanyamakuru gusa.
Iki gikombe mbere cyahabwaga abakinnyi bakomoka ku mugabane w'iburayi ndetse cyari kizwi nk'igihembo gihabwa buri mwaka abakinnyi bavukiye ku mugabane w'iburayi.
Lionel Messi watwaye igikombe cy'isi ariko bikaba bitamugira umukinnyi w'ibihe byose
Mu 1995 ni bwo Balloon d'Or yatangiye guhabwa abakinnyi bandi bakomoka no ku yindi migabane ariko bakina mu makipe asanzwe yo ku mugabane w'iburayi.
Mu gihe cya Pele niyo yari gukina mu makipe yo ku mugabane w'iburayi ntiyari gutwara Ballon d'Or, bisobanuye ko yari afite ubushobozi bwo gutwara akavagari ka Ballon d'Or ariko amategeko akaba ariyo yamubereye imbogamizi.
Balloon d'Or 7 Lionel Messi yatwaye zose yazitwariye muri FC Barcelona ndetse hari n'amakuru yagiye ajya hanze avuga ko uyu mukinnyi hari Balloon d'Or yahawe zitari ize harimo n'iyari gutwarwa na Robert Lewandowski.
Kugeza ubu Pele ni we wagize uruhare mu bitego byinshi byatsinzwe ari mu kibuga ugereranyije na Lionel Messi. Mu bitego byose byatsinzwe ari mu kibuga, Pele yabaga abifiteho uruhare rwa 93% naho Lionel Messi we afite uruhare rwa 79%. Mu bikombe bikomeye, Pele afite ibikombe 11 naho Messi we afite ibikombe 6.
Pele yateruwe n'abanya Brazil amaze kubaha ibyishimo