Umukobwa witwa Maliah Michel, akaba yarabaye umukunzi w’umuraperi Drake ndetse na Sean Kingston yamansuye mu kabyiniro Ne-Yo aranezerwa ahatakariza akayabo k’amadorali agera ku bihumbi 5,000.
Nguwo Ne-Yo imbere y'uwahoze ari umukunzi wa Drake.Yemeye gutanga ibihumbi 5 by'amadorali kubera uyu mukobwa gusa.
Ibi byose byabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane w’iki cyumweru dusoje. Byabaye ubwo Maliah Michel yasusurukije abari muri ako kabyiniro gaherereye i Maimi kubera ibyishimo yateye Ne-Yo, uyu muhanzi w’igihangange mu njyana ya RnB yiyemeje kumutakazaho ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika.
Uyu mukobwa yakundanye n'aba basore bombi.
TMZ dukesha iyi nkuru,yatangaje ko ubwo uyu mukobwa yabyinaga, Ne-Yo ngo yari amuhagaze imbere kandi ngo yitegerezaga uyu mubyinnyi w’umumansuzi yitonze.
Ni gutya Ne-Yo yageze muri aka kabyiniro yambaye.
Uyu mukobwa akurura abahanzi benshi.
Uyu mukobwa Maliah Michel ni umwe mu bakobwa bakurura abahanzi b’ibyamamare ku isi dore ko yakundanye na Drake ahagana mu mwaka wa 2010. Bahuye bagiye gukora amashusho y’indirimbo Find Your Love, nyuma y’aho nibwo bakundanye gusa ntibarambanye kuko muri 2011 nibwo Sean Kingston yahise yegurira uyu mukobwa umutima we barakundana.
Ni gutya uyu mukobwa yabyinaga muri iryo joro.
Abantu benshi ntibigeze bamenye neza iherezo ry’umubano wa Maliah Michel na Kingston dore ko bamwe bakeka ko bagikundana kugeza ubu.
Ukeneye kureba amafoto menshi uyu mukobwa abyina asure urubuga rwa tmz.
Source:TMZ
Munyengabe Murungi Sabin.