Ibi
birori bisanzwe biba hagati ya Nyakanga na Kanama. Kandi byari byitezwe na
benshi ko bizaba muri uyu mwaka, ku nshuro ya Gatatu.
Bianca
wanyuze mu bitangazamakuru birimo Isibo Tv, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi
nshuro ibi birori bitazaba biturutse ku mpamvu nyinshi zirimo no kuba hari ibyo
ahugiyemo.
Ati
“Muri uyu mwaka ibi birori ntibizaba kubera ko hari ibindi mpugiyemo niyo
mpamvu."
Ku
wa 20 Kanama 2022, nibwo Bianca yahurije hamwe abakunzi b’imideri, abahanzi mu
ngeri zinyuranye n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu gitaramo
cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Icyo
gihe umushyitsi Mukuru yari Hamisa Hassan Mobetto wamenyekanye cyane nyuma yo
kujya mu rukundo n’umuhanzi Diamond banabyaranye. Ariko icyo gihe abitabiriye
ibi birori banataramirwe n’umuhanzi Eddy Kenzo.
Ibi birori byanitabiriwe na Sheila Gashumba, umunya-Uganda w’umunyamakuru uzwi cyane kuri Televiziyo Nbs.
Uyu mukobwa w’ikimero yabonye izuba ku wa 7 Gashyantare 1996, avukira mu Mujyi wa Kampala.Avuka kuri Frank Gashumba.
Yakoze ibiganiro birimo ‘Teens Club’ kuri WBS TV, The Beat kuri NTV n’ibindi. Yaherukaga i Kigali muri Gashyantare 2022, ubwo yari akurikiye umuhanzi w’umunya-Nigeria Ruger.
Byanitabiriwe n’umuhangamideli uzwi cyane muri Uganda, Abryanz, aho yari mu Kanama
Nkemurampaka katanze amanota ku barushije abandi kwambara bakaberwa.
Uyu
mugabo ari mu ruganda rw’imideli kuva mu mwaka w’2009, aho yamuritse ibyo akora
mu bihugu birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, ibirori by’imideli bya Africa Fashion
Week n’ibindi.
Uyu
mugabo wize muri Kaminuza ya Kyambogo, mu 2013, yatangije ibihembo ku
banyamideli bikomeye bizwi nka ‘Abryanz Style and Fashion Awards (ASFAs).

'Bianca' yatangaje ko muri uyu mwaka yafashe icyemezo cyo gusubika ibirori by'imideli bya 'Bianca Fashion Hub' kubera ko hari ibyo ahugiyemo
Bianca
aherutse gusezera kuri Isibo Tv
Mu
2022, Hamisa Mobetto yitabiriye ibi birori arangaza benshi nyuma y'imyambarire
yaserukanye
Umuhangamideli
Abryanz yitabiriye ibi birori mu 2022 byabereye muri Camp Kigali