Ibirori by’imideli Bianca Fashion Hub byanyuzemo Hamisa Mobetto byasubitswe

Imyidagaduro - 25/07/2023 9:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibirori by’imideli Bianca Fashion Hub byanyuzemo Hamisa Mobetto byasubitswe

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca yatangaje ko muri uyu mwaka atazakora ibirori by’imideli bizwi nka ‘Bianca Fashion Hub’ ahurizamo ibyamamare mu ngeri zinyuranye, kubera ko hari ibyo ahugiyemo.

Ibi birori bisanzwe biba hagati ya Nyakanga na Kanama. Kandi byari byitezwe na benshi ko bizaba muri uyu mwaka, ku nshuro ya Gatatu.

Bianca wanyuze mu bitangazamakuru birimo Isibo Tv, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ibi birori bitazaba biturutse ku mpamvu nyinshi zirimo no kuba hari ibyo ahugiyemo.

Ati “Muri uyu mwaka ibi birori ntibizaba kubera ko hari ibindi mpugiyemo niyo mpamvu."

Ku wa 20 Kanama 2022, nibwo Bianca yahurije hamwe abakunzi b’imideri, abahanzi mu ngeri zinyuranye n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Icyo gihe umushyitsi Mukuru yari Hamisa Hassan Mobetto wamenyekanye cyane nyuma yo kujya mu rukundo n’umuhanzi Diamond banabyaranye. Ariko icyo gihe abitabiriye ibi birori banataramirwe n’umuhanzi Eddy Kenzo.

Ibi birori byanitabiriwe na Sheila Gashumba, umunya-Uganda w’umunyamakuru uzwi cyane kuri Televiziyo Nbs. 

Uyu mukobwa w’ikimero yabonye izuba ku wa 7 Gashyantare 1996, avukira mu Mujyi wa Kampala.Avuka kuri Frank Gashumba.

Yakoze ibiganiro birimo ‘Teens Club’ kuri WBS TV, The Beat kuri NTV n’ibindi. Yaherukaga i Kigali muri Gashyantare 2022, ubwo yari akurikiye umuhanzi w’umunya-Nigeria Ruger.

Byanitabiriwe n’umuhangamideli uzwi cyane muri Uganda, Abryanz, aho yari mu Kanama Nkemurampaka katanze amanota ku barushije abandi kwambara bakaberwa.

Uyu mugabo ari mu ruganda rw’imideli kuva mu mwaka w’2009, aho yamuritse ibyo akora mu bihugu birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, ibirori by’imideli bya Africa Fashion Week n’ibindi.

Uyu mugabo wize muri Kaminuza ya Kyambogo, mu 2013, yatangije ibihembo ku banyamideli bikomeye bizwi nka ‘Abryanz Style and Fashion Awards (ASFAs).


'Bianca' yatangaje ko muri uyu mwaka yafashe icyemezo cyo gusubika ibirori by'imideli bya 'Bianca Fashion Hub' kubera ko hari ibyo ahugiyemo

Bianca aherutse gusezera kuri Isibo Tv
Mu 2022, Hamisa Mobetto yitabiriye ibi birori arangaza benshi nyuma y'imyambarire yaserukanye
 

Umuhangamideli Abryanz yitabiriye ibi birori mu 2022 byabereye muri Camp Kigali


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...