Iyi Alubumu iriho indirimbo 5 ziri mu Kinyarwanda, 6 ziri mu rurimi rw’icyongereza hamwe n’indirimbo 1 iri mu giswahili.
Nk’uko twabitangarijwe na Eric umwe mu bari gutegura iki gitaramo, batumiye abahanzi batandukanye harimo itsinda The Voice ryo mu gihugu cya Tanzania mu mujyi wa Dar es salaam rikaba rimaze kuzenguruka muri Africa no ku mugabane w’Uburayi.
Irindi tsinda batumiye muri iki gitaramo ni Shower power bo mu gihugu cya Zimbabwe. Iri tsinda akaba ariryo riherutse gutsindira igihembo cyo kuba itsinda ryiza rya gospel ririmba mu buryo bw’umwimerere (Year’s winner of best African Acapella group award).
Shower power imaze imyaka 20 aho yazengurutse mu bihugu byinshi byo mu majyepfo y’Afurika harimo South Africa, Namibia, Botswana, Zambia, na Malawi; banaririrmbye kandi kenshi muri Kenya ndetse no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Undi muhanzi uzagaragara muri iki gitaramo ni Trevor uzaturuka muri Amerika, uyu akaba ari umucuranzi ukomeye wa piano ndetse n’umwarimu wa muzika muri Adventist University of East and Central Africa (AUCA).
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5,000 hamwe n’ amafaranga ibihumbi 10,000 muri VIP.
Patrick Kanyamibwa