Frank Mudandi yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ni Miss’ avugamo ko hari abakobwa b'uburanga bameze nk'abiremye

Imyidagaduro - 01/02/2017 5:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Frank Mudandi yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ni Miss’ avugamo ko hari abakobwa b'uburanga bameze nk'abiremye

Frank Mudandi,umuhanzi akaba n’umunyamakuru wandikira Imvaho Nshya, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Miss’. Uyu musore ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi micye yari ishize ashyize hanze indi yise “Fou de toi " yahimbiye umukunzi we.

Frank Mudandi yatangaje ko iyi ndirimbo ye yayikoze agendeye ku kuntu iyo umusore akundana n’umukobwa aba yumva ari we uhiga abandi bose mu buranga. Kuba asohoye iyi ndirimbo mu gihe mu Rwanda hari kuba irushanwa rya Miss Rwanda 2017, abajijwe niba bifitanye isano yavuze ko atari cyo nyamukuru yakoreye iyo ndirimbo ahubwo ari indirimbo yahimbiye abantu bose bakundana. Yagize ati:

Iyi ndirimbo ni iya njye nshya yitwa Ni Miss, nayimbye ngendeye ku kuntu umuntu iyo afite umukunzi w'umukobwa aba abona nta n'umwe ushobora kumuruta amufata nka Miss w'abandi ba Miss bose. Mvugamo ukuntu umuntu aba umukunda cyane ko nta wundi uba ashobora kumusimbura n'iyo byagenda gute. Iyi ndirimbo muri rusange nyituye Abanyarwandakazi bose kuko bizwi ko u Rwanda rubamo abakobwa buje uburanga.

UMVA HANO 'NI MISS' YA FRANK MUDANDI

Frank Mudandi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye 'N Miss' ayituye abakundana bose bemeza ko abakunzi babo ari ba Miss batagereranywa. Frank Mudandi yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo ateganya gukora mu muziki ari byinshi hakaba harimo gusohora amashusho y'iyi ndirimbo ye 'Ni Miss' n’ibindi bikorwa binyuranye birimo no gukora izindi ndirimbo nyinshi zizaza ziyikurikiye.

Frank Mudandi

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Frank Mudandi

UMVA HANO 'NI MISS' YA FRANK MUDANDI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...