Filime zigera kuri 31 ziturutse imihanda yose y’isi zatoranyijwe kuzerekanwa no guhatanira ibihembo mu iserukiramuco rya filime rya Zanzibar mu gihugu cya Tanzania rizaba mu kwezi kwa Kamena.
Igihugu cya Tanzania nicyo gifitemo filime nyinshi zigera kuri 6 kigakurikirwa na Uganda ifitemo 5, u Rwanda rukaba rufitemo 2 zose z’umuntu umwe, igihugu cya Kenya kikaba gifitemo imwe naho u Burundi bukaba nta n’imwe bufitemo muri ibi bihugu byo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.
DORE URUTONDE RWA FILIME NGUFI ZATORANYIJWE
African Metropolis yakozwe na Tamsin Ranger wo muri Afurika y’epfo.
Afriquanimaction yo mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Ahadi Ni Deni ya Anaeli Kihunrwa wo muri Tanzania
Barua ya Nang’inyi to Namayani ya Hoclay Mganga wo muri Tanzania.
Black and White ya Jalal Saedpanah wo muri Iraq.
Byebye Muzungu ya David Cecil wo muri Uganda.
Chibago ya Stepano Lihedulewo muri Tanzania.
Dukuduku ya Anaeli Kihunrwa wo muri Tanzania.
Emergency Exit yo muri Iran.
Karamoja in the Eyes of ISSP ya Joseph Kitsha wo muri Uganda.
Kuhani ya Ntare Mwine wo muri Uganda/Leta zunze ubumwe za Amerika.
Lesson yo muri Iran.
Little Town Bagamoyo ya Yahya Bozi Kibambe wo muri Tanzania
Love Me Haiti ya Hugnes Gentillon wo muri Haiti/USA
Love Thy Game ya Annet Nakamya wa Uganda
Motorbike Dream ya Ella Liliane Mutuyimana wo mu Rwanda.
Radiance ya James Cotton wo mu bwongereza.
Radio Silence ya Mucan Cowlets wo mu bwongereza.
Shadowtree ya Biju Viswanath wo mu buhinde
Sit & Go ya Moon Jearf Yun wo muri Koreya
Sticking Ribbons ya Bill Jones wo muri Kenya
Strength in Fear ya Ella Liliane Mutuyimana wo mu Rwanda
The Goat ya Nicole Kit two muri Afurika y’epfo.
The Invisible Rooms ya Ehsan Jaffari wo muri Iran
The Kiss ya Max Reid wo muri Tanzania
The Next Morning ya Ali Hashemi wo muri Iran
The Present ya Kenneth Matovu wa Uganda.
Tolerance ya Umar Turaki wa Nigeriya.
Twaaga ya Cedric Ito wo muri Burkina Faso
Two Boys and A Sheep ya Lee Hyurf Suk wo muri Koreya.
Umunthu ya Mwizalero nyirenda wo muri Malawi.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo twamubazaga uburyo yakiriye kuba filime ze uko ari 2 zakiriwe mu iserukiramuco rya ZIFF rimwe mu maserukiramuco akomeye cyane muri Afurika yadutangarije ko byamushimishije cyane.
Aha Ella yagize ati, “byanshimishije cyane, ubundi biba byiza iyo wohereje mu marushanwa filime irenze imwe, kuko hari ubwo bashobora gutoramo imwe cyangwa nti hagire n’imwe batora ariko kuba bazifashe zose, izo noherejemo ni ibintu bishimishije cyane."
Izi filime zigaragara kuri uru rutonde rwavuzwe haruguru nizo filime zizahatanira igihembo gihabwa filime ngufi muri iri serukiramuco rizaba hagati ya tariki 14 na tariki 22 Kamena uyu mwaka mu birwa bya Zanzibar mu gihugu cya Tanzania.
Mutiganda Janvier