Danny Nanone ategerejwe i Rubavu mu gitaramo cyiswe 'Gisenyi Summer Fest' azahuriramo n'abahanzi 15

Imyidagaduro - 27/08/2019 2:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Danny Nanone ategerejwe i Rubavu mu gitaramo cyiswe 'Gisenyi Summer Fest' azahuriramo n'abahanzi 15

Tariki 31 Kanama 2019 mu karere ka Rubavu kuri Brasserie ahazwi nko kuri El Classico ya kabiri ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu hazabera igitaramo cyiswe 'Gisenyi Summer Festival' kizahuza abahanzi15 barangajwe imbere na Danny Nanone kuri ubu uri gufata amasomo ya muzika mu ishuri ry' umuziki rya Nyundo ryimuriwe i Muhanga.


Nk'uko bigaragara ku rupapuro rw'ubutumire muri iki gitaramo, abitabiriye bazataramirwa n'abahanzi basaga 15, muri bo hari Danny Nanone ari nawe muhanzi mukuru uzaba uri muri iki gitaramo. Abakunda imyidagaduro basubijwe igorora kuko mu bitaramo bisanzwe bibera mu mujyi wa Gisenyi, hiyongeyemo iki gitaramo cyiswe "Gisenyi Summer Festival" igiye kuba ku nshuro yayo yambere.


Iki gitaramo cyateguwe na MSMG kubufatanye na EL-CLASSICO biteganyijwe ko hazaririmbamo abahanzi bagera kuri cumi na batanu biganjemo abo mu karere ka Rubavu ari bo The same, khalidy, Maylo uzaba aturutse i Musanze, UNIIK,Pacifica, Shafty Ntwali, Ben Adolphe, Holly Gigi, Bexxx, Nandy June, N Tziyo, Og Guys, Rich Dox ndetse na El-Kenedy. Usibye ubwinshi bw'abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo kandi ibiri hanze ni uko iki gitaramo gifite abavangamuziki (Djs) basaga 3 aribo Selekta Dady, Dj Arafat na Shamy Shift uzaba ayoboye.

Nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe na Shammy uhagarariye Makeshift n'uko Iki gitaramo kwinjira bizaba bizaba bisa n'ubuntu mu buryo bwo gufasha abakunzi b'umuziki kuzizihirwa dore ko itike ya menshi muri iki gitaramo izaba igura 1000F.







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...