Ibi birori byo
gushyira hanze iyi album yiswe “Endless
Summer Vacation " byabaye kuri uyu wa Kane.
Shawn Mendes yafashwe amafoto ari kumwe na Sabrina
Carpenter ubwo binjiraga. JustJared yatangaje ko aba bombi bongeye kugaragara
basohokana ahabereye ibi birori.
Aba bombi muri Gashyantare uyu mwaka nabwo bavuzwe mu rukundo, biturutse kuri Deuxmoi
wabitangaje avuga ko afite amakuru y’impamo.
Mendes yari aheruka kuvugwa mu rukundo na Dr. Jocelyne
Miranda w’imyaka 51 mu mpeshyi yashize. Aheruka kugaragara ari kuzamukana
imisozi n’uyu mugore mu minsi yashize mbere yo kugaragara ari kumwe na
Carpenter.
Mendes yakundanye na Camilla Cabello kuva mu 2019
batandukana muri 2021. Carpenter we yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakinnyi ba
filime Dylan O’Brien, Joshua Bassett, Bradley Steven Perry na Griffin Gluck.
Yaba Mendes cyangwa Carpenter nta n’umwe uravuga ku by’urukundo
ruri kubavugwaho.
Aba bombi bafotowe bashaka kuyobya uburari
Shawn Mendes ni uku yaserutse yambaye ubwo yajyaga mu birori byo gushyira hanze album ya Miley Cyrus
Carpenter yagerageje kwitaza Mendes bari binjiranye biba iby'ubusa
Ni ubwa kabiri aba bombi bagaragaye basohokanye
