Zuena yiyamye abakobwa batereta umugabo we Bebe Cool bamusaba ko baryamana

Hanze - 15/05/2013 3:14 PM
Share:
Zuena yiyamye abakobwa batereta umugabo we Bebe Cool bamusaba ko baryamana

Zuena Kirema, umugore wa Bebe Cool ntavuga rumwe n’abakobwa cyane cyane abitabira ibitaramo umugabo we akunda kugaragaramo bamwikururaho bashaka ko baryamana na we.

Nk’uko byatangajwe na Chimpreports, uyu mugore Zuena kuva yabana na Bebe Cool ni ubwa mbere yagaragaza gufuha. Kuri iyi nshuro arasaba abakobwa bose bashaka umugabo we ko basubiza amerwe mu isaho kuko urukundo rwabo rukomeye nk’inyundo.

Mu kiganiro n’iki kinyamakuru ku munsi w’ejo kuwa kabiri, Zuena Kirema yavuze ko abakobwa yiyamye cyane cyane ari abo mu mujyi wa Kampala.

zuena

Zuena ntashaka abakobwa bamuteretera umugabo

Mu bitaramo byose umugabo we yitabira ,hari abakobwa bamusanga ku rubyiniro bashaka kumwereka ko bamwishimiye aho gushyira amafaranga mu mifuka ye bagashyiramo utubaruwa tw’urukundo ,abandi bagashyiramo impapuro ziriho nomero za telefone zabo bashaka ko Bebe Cool yazabahamagara akaryamana nabo.

zuena

 Zuena Kirema ati, “abakobwa b’iki gihe njye barandambiye, aho gushyira amafaranga mu mufuka w’umugabo wanjye usanga bashyizemo utubaruwa tw’urukundo na numero za telefone”

zuena

Zuena Kirema ni ubwa mbere afuhiye umugabo we

zuena

Ubwo Bebe Cool yari yaravunitse amaguru Zuena yabaga ari kumwe na we kuri stage

Yakomeje agira ati, “Mumbabarire, ese ubu mwibagiwe ko ayo mabaruwa tuyasoma turi kumwe? Biradusetsa cyane njye na Bebe Cool wanjye”

zuena

bebe

Zuena yavuze ko aba bakobwa bose ntakindi baba bashaka ku mugabo we uretse kumutesha umutwe no kumwikururaho ngo bakorane imibonano mpuzabitsina.

Bebe Cool na Zuena bafitanye abana batatu.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...