Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Zuchu yagaragaje ko ayo makuru atari ukuri, abivuga mu buryo bw'urwenya. Ati: “Numvise ko nabyaye kandi njye, mama, nta makuru mfite , None reka mbanze ntange raporo nkiri ku kazi, ndabasaba kumva indirimbo ya Chinga ya Ibraah.”
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto n'amakuru yavugaga ko Zuchu yaba atwite cyangwa yarabyaye umwana na Diamond Platnumz, ariko uyu muhanzikazi yavuze ko ibyo byose ari ibihuha.
Kugeza ubu, nta kimenyetso cyizewe kigaragaza ko Zuchu yaba atwite cyangwa yarabyaye. Gusa, hari abasesenguzi b'umuziki bavuga ko aya makuru ashobora kuba ari gufasha kwamamaza indirimbo Chinga ya Ibraah.


Zuchu yahakanye ibihuha byavugaga ko atwite inda ya Diamond Platnumz
