Uretse kuba byigaragaza kuri uru rubuga, na Wasafi yagaragaje ko yanyuzwe nabyo. Bati: "Wasafi yishimiye miliyoni 5 z'abahisemo gukurikira umunsi ku wundi
Zuchu kuri Instagram."
Uyu muhanzikazi wamamaye nka Zuchu ariko mu
busanzwe witwa Zuhura Othman Soud, akomeje kugenda asatira ikamba ry’umuhanzikazi
mwiza muri Africa aho ari kurya isataburenge abarimo Tiwa Savage na Yemi Alade.
Ari mu bahanzi bane mu Karere babashije kugira aba Subscribers
miliyoni 2 kuri Youtube.
Wasafi yaherukaga kwishimira
agahigo ka Diamond Platnumz ko kuzuza miliyoni 7 z'aba subscribers kuri Youtube, ubu iri kwishimira agahigo ka Zuchu.
Zuchu ari mu bahanganye mu bihembo Nyafurika bya AFRIMA mu
byiciro birimo icy’umuhanzikazi w’umwaka.
Uyu muhanzikazi kuba umwe mu bagize Wasafi byamwaguriye inzira ndetse bimugeza ku rundi rwego. Diamond aherutse gutangaza ko kugira ngo batandukana byasaba Zuchu kwishyura miliyari zigera kuri 4.5Frw.
Ari mu bahanzikazi bihagazeho muri Africa
Diamond aheruka gutangaza ko byasaba akayabo ngo Zuchu ave muri Wasafi
Ubutumwa bwa Wasafi bashima abemeye gukurikirana Zuchu

