Hari abahanzi bakora indirimbo
zigakundwa, hakaba n’abahanzi ubuzima bwabo ubwabwo buhinduka inkuru
ikurikirwa n’abatari bake.
Muri Afurika y’Iburasirazuba,
umubano wa Zuchu na Diamond Platnumz uri mu nkuru z’urukundo rw’ibyamamare
zimaze igihe kirekire zigaruka ku isonga ry’ibiganiro by’abakunzi
b’imyidagaduro.
Igihe cyose abantu batekerezaga ko
inkuru yabo yarangiye, hari ikindi gice cyayisubizaga ku murongo wa mbere.
Hari igihe byari ibihuha. Hari
igihe byari ukwihakana. Hari igihe habayeho kwemeza urukundo. Haza ubukwe
bwabaye mu ibanga. Haza inkuru y’uko batandukanye. Haza amashusho yongeye
kubagaragaza bari kumwe. Hanyuma haza inkuru y’umwana.
Ni uruhererekane rw’ibyabaye
rwatumye umubano w’aba bahanzi bombi uba umwe mu nkuru zikurikirwa cyane muri
Bongo Flava no mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba.
2020:
Byatangiriye kuri WCB, mbere y’uko urukundo ruba inkuru
Mu 2020, Zuhura Othman Soud
wamamaye nka Zuchu yinjiye muri WCB Wasafi, label iyobowe na Diamond Platnumz.
Yari umuhanzi mushya ufite impano,
ariko atari umuntu uturutse ahandi gusa. Yavukanye umuziki kuko ari umukobwa wa
Khadija Kopa, umwe mu mazina akomeye muri muzika gakondo ya Tanzania.
Zuchu yatangajwe ku mugaragaro na
WCB muri Mata 2020, anasohora EP ye ya mbere yise I Am Zuchu. Iyo EP
yamufashije guhita yigarurira umwanya ukomeye mu muziki wa Tanzania, ndetse
indirimbo nka 'Wana' zimushyira mu bahanzi bashya bavugwaga cyane muri uwo mwaka.
Ariko uko Zuchu yagendaga
amenyekana, ni nako abantu batangiye kwitondera umubano we na Diamond.
Ku ruhande rumwe, yari umuyobozi wa
label ye. Ku rundi, uko bagendaga bagaragara hamwe n’uko bagiranaga imikoranire
mu muziki byatumaga abakunzi babo bibaza niba hagati yabo hari ikirenze umubano
wa 'boss' n’umuhanzi.
2021–2022:
Ibihuha byabaye inkuru
Mu gihe cyari hagati y’umuziki
n’ubuzima bwite, Diamond na Zuchu bamaze igihe badatanga igisubizo gisobanutse
ku bibazo by’abakunzi babo.
Ariko ku mbuga nkoranyambaga, buri
foto, buri butumwa n’ibikorwa bakoranaga byahindukaga ibimenyetso bishya ku
bantu bashakaga kumenya ukuri.
Uko ibihuha byiyongeraga, ni nako
inkuru yabo yarushagaho gukura.
Amaherezo, mu Ugushyingo 2022,
Zuchu yaje kwemera ku mugaragaro ko Diamond ari umukunzi we. Icyo gihe yari
amaze igihe kinini abantu babibaza, ndetse Diamond na we aza gushyira hanze
ubutumwa bw’urukundo ubwo yifurizaga Zuchu isabukuru y’amavuko.
Aha ni ho inkuru yabo yahindutse
burundu. Ntabwo bari bakiri “boss n’umuhanzi we” gusa. Bari babaye 'couple' abantu bashakaga gukurikira buri gikorwa.
Kuki
abantu batangiye gukurikira buri kintu bakoraga?
Hari impamvu nyinshi.
Diamond yari amaze imyaka ari umwe
mu bahanzi bazwi cyane muri Afurika, ndetse n’umubano we n’abagore batandukanye
wari waragiye uvugwa cyane mu itangazamakuru.
Yari yaragiye agirana umubano
wamenyekanye cyane n’abantu nka Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobetto na
Tanasha Donna, kandi imwe muri iyo mibanire yarabyaye abana ndetse isiga inkuru
nyinshi mu binyamakuru.
Iyo amateka nk’ayo ahuye n’umuhanzi
mushya nka Zuchu, abantu ntibareba urukundo rwabo nk’urw’abantu babiri gusa.
Bararugereranya. Bararusesengura.
Bararukurikirana.
Zuchu na we ariko ntabwo yari
umuntu wamenyekanye kubera Diamond gusa.
Yari amaze kwiyubakira izina
binyuze mu ndirimbo ze no mu mpano ye, cyane cyane Sukari, Wana na Nyumba
Ndogo. Yinjiye muri WCB afite umwuga wari utangiye kuzamuka kandi amaze
kwerekana ko ashoboye guhagarara ku izina rye.
Ni yo mpamvu inkuru yabo yabaye
ikomeye kurushaho: abantu babiri bafite amazina akomeye, buri wese afite
abafana be, bahuje urukundo n’umuziki.
2025:
Ubukwe bwabaye ibanga
Niba abantu bari bamenyereye kubona
Diamond na Zuchu mu nkuru z’urukundo ku mbuga nkoranyambaga, 2025 yabazaniye
igitangaza.
Hari hashize igihe Diamond avuga
ibijyanye no gushaka Zuchu, ariko igihe cyagenwe kiragera nta bukwe bugaragara.
Nyuma nibwo amashusho n’amafoto
yagaragaje ko aba bombi bari barakoze ubukwe bw’ibanga bw’Abayisilamu, imbere
y’abantu bake.
Icyo gihe Diamond yari yambaye
imyambaro yera ya Kiyisilamu, Zuchu na we yambaye nk’umugeni, mu muhango wari
wabereye kure y’ibitangazamakuru n’ibyamamare benshi.
Inkuru yarushijeho gukomera ubwo
Zuchu yahinduraga amazina kuri Instagram akiyita “Mrs Nasib”, izina rifitanye
isano n’izina nyaryo rya Diamond, Nasibu Abdul Juma.
Ibyo byakuyeho byinshi mu
bibazwaga.
Abari bamaze imyaka bakurikirana
umubano wabo bari babonye igisubizo bari bamaze igihe bategereje: Zuchu na
Diamond bari barabaye umugabo n’umugore.
Ariko nk’uko byari bisanzwe kuri
aba bombi, iyo nkuru ntiyatinze.
Nyuma
y’ubukwe, haje ikibazo gikomeye kurushaho
Mu rukundo rw’ibyamamare, abantu
ntibakurikira gusa ibihe byiza.
Bakurikira n’ibihe bikomeye.
Ku wa 12 Nyakanga 2026, Zuchu
yatangaje ko we na Diamond batandukanye ndetse bari mu nzira yo gutandukana
burundu.
Yavuze ko nyuma y’imyaka itandatu
bari bamaze bari kumwe yari ageze ku mwanzuro wo kwishyira imbere, kwita ku
buzima bwe no gutangira gukira ibikomere.
Iyo nkuru yaje mu gihe hari n’ibihuha
byinshi byavugaga ko Zuchu atwite.
Aho ni ho ubuzima bwabo bwongeye kuba nk’uruhererekane rw’inkuru abantu bategereje igice gikurikira.

Nyakanga
2026: Gutandukana byahindutse guhura
Ku wa 31 Nyakanga 2026, ibintu
byongeye guhinduka.
Zuchu na Diamond bongeye kugaragara
bari kumwe mu birori byo kwitegura kwakira umwana.
Aho ni ho hatangajwe ko bategereje
umwana w’umukobwa.
Amashusho ya "Baby shower" yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kubera ko yaje nyuma
y’ibyumweru bike gusa Zuchu atangaje ko batandukanye kandi bari mu nzira yo
gutandukana.
Diamond kandi yahaye Zuchu
amafaranga angana na miliyoni 78 z’amashilingi ya Tanzania, ayasobanura
nk’impano yo kumushimira ku byo yamukoreye no ku mwana yari amutwitiye.
Amashusho y’uwo munsi yongeye
gutera ibibazo bishya.
Ariko ikintu kimwe cyari
gisobanutse: Zuchu na Diamond bari bongeye gutuma abantu babaganiraho.
Umwana
w’umukobwa yaje kuba igice gishya cy’iyi nkuru
Nyuma y’ibyo bihe byose, inkuru
yabo yageze ku kindi cyiciro ubwo batangazaga ko bibarutse umwana w’umukobwa.
Ibyo byongeye gutuma inkuru y’aba
bombi iba imwe mu zakurikiwe cyane n’abakunzi ba muzika n’imyidagaduro muri
Tanzania no hanze yayo.
Ku bantu benshi, ntabwo yari inkuru
y’umwana gusa. Yari igisubizo cy’ikibazo cyari kimaze ibyumweru mu mitwe y’abakunzi
babo:
“Bigenda
bite kuri Zuchu na Diamond?”
Kandi nk’uko byagenze inshuro
nyinshi mbere, igisubizo cyaje mu buryo bwatumye abantu bavuga.
Diamond afite amateka y’urukundo
yamubereye igicucu.
Kugira ngo wumve impamvu buri gice
cy’inkuru ya Zuchu na Diamond gikurura abantu benshi, ugomba kureba n’amateka
y’urukundo rwa Diamond.
Diamond Platnumz, amazina ye
nyakuri akaba ari Nasibu Abdul Juma, amaze imyaka myinshi ari umwe mu byamamare
bikomeye muri Afurika.
Mbere ya Zuchu, yari yaragiye mu
mibanire yamenyekanye cyane na Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobetto na
Tanasha Donna.
Buri mubano wasize inyuma inkuru,
amashusho, ibibazo, abana cyangwa ibiganiro by’igihe kirekire.
Ni yo mpamvu igihe Zuchu yinjiraga
muri iyi nkuru, abantu batari bake bahise bayireba bakoresheje amaso y’amateka
Diamond yari afite.
Ariko Zuchu na we yaje kugira
umwanya we bwite.
Amateka
yabo agaragaza imbaraga z’imbuga nkoranyambaga
Hari ikindi kintu gikomeye iyi
nkuru yigisha ku myidagaduro y’iki gihe.
Mu myaka yashize, ‘celebrity
journalism’ yari ishingiye cyane ku binyamakuru, Radiyo na televiziyo.
Uyu munsi, Instagram, TikTok,
YouTube na Facebook bishobora kuba ari byo bitangiza inkuru mbere y’uko
itangazamakuru risohora inkuru.
Ku bijyanye na Zuchu na Diamond,
ibi byabaye kenshi. Ifoto imwe ishobora gutuma abantu bakeka ubukwe. Izina
rihinduwe kuri Instagram rishobora kuba confirmation.
Instagram Story ishobora kuba itangazo
ryo gutandukana. Video y’umunota umwe ishobora kuba inkuru y’umunsi wose.
Baby shower ishobora guhindura
inkuru y’ubutane ikavamo inkuru y’uko abantu bashobora kuba bongeye kwegerana.
Ni yo mpamvu umubano wabo wakomeje
kubaho mu ruhame: ntibakeneye ikiganiro kirekire kugira ngo babe inkuru. Rimwe
na rimwe, ifoto imwe irahagije.
Diamond na Zuchu bahuriye mu
muziki, urukundo rwabo rukura imbere y’abafana, ubuzima bwabo bwite bugenda
buhurira n’umwuga, maze imbuga nkoranyambaga zikaba ikibuga buri gice cy’inkuru
yabo kiberaho.
Ni yo mpamvu iyo umwe muri bo akoze
ikintu, abantu bashaka kumenya niba gifitanye isano n’undi. Iyo Zuchu ashyizeho
ubutumwa, abantu bareba Diamond. Iyo Diamond ashyizeho ifoto, abantu bareba
Zuchu.
Iyo batagaragaye hamwe, abantu
barabibaza. Iyo bagaraye hamwe, abantu bakongera kubaza niba bari kumwe. Ni
uruhererekane rutagira iherezo.
Imyaka
itandatu yerekanye iki?
Nubwo urukundo rwabo rwatangiye
kugaragara ku mugaragaro mu 2022, Zuchu yatangaje mu 2026 ko we na Diamond bari
bamaze imyaka itandatu bari kumwe.
Muri iyo myaka, inkuru yabo yanyuze
mu byiciro byinshi: Umuhanzi mushya n’umuyobozi we. Ibihuha by’urukundo.
Kwemeza ko bakundana. Urukundo rw’imbere y’abantu. Ubukwe bw’ibanga. Gutandukana.
Kongera kugaragara bari kumwe. Gutegereza
umwana. Kuba ababyeyi. Ni ibintu byinshi byabaye mu nkuru imwe. Kandi buri gice
cyagize ikintu kimwe gihuriyeho: cyongeye kubashyira mu biganiro.

Mu myaka itandatu, Zuchu na Diamond Platnumz ntabwo bakomeje kuba inkuru y’urukundo gusa; babaye inkuru ubwayo


