Aya
makuru yayatangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, abinyujije ku
rubuga rwa Instagram, aho yavuze ko yafashe umwanzuro ukomeye nyuma y'imyaka
itandatu yari amaze ari mu rukundo na Diamond.
Mu
butumwa bwe, Zuchu yagize ati: "Mbamenyesheje ibi n'umutima uremerewe.
Nyuma y'imyaka itandatu turi kumwe, nahisemo kwibanza no kwiyitaho. Njye na
Naseeb Abdul twaratandukanye kandi turi mu nzira za gatanya."
Yakomeje
yifuriza Diamond n'umuryango we amahirwe mu buzima bwabo, agaragaza ko nubwo
bitamworoheye, yemeye kwakira ibihe bishya ubuzima bumugejejeho.
Ati:
"Nifurije uwahoze ari umukunzi wanjye Naseeb Abdul n'umuryango we ibyiza
byose. Kuri ubu ngiye gufata umwanya wo gukira ibikomere, kwita ku buzima
bwanjye no gushyira imbaraga mu muziki wanjye. Twagerageje gukomeza urukundo
rwacu ariko Imana igira imigambi yayo, kandi nta kundi nabigenza uretse
kubyemera. Ubu ni ubuzima."
Mu
butumwa bwe ntiyigeze agaragaza icyaba cyaratumye bafata umwanzuro wo
gutandukana, mu gihe na Diamond Platnumz atari yatangaza icyo abivugaho kugeza
aya makuru atangajwe.
Aya
makuru aje nyuma y'umunsi umwe abakunzi babo batangiye kwibaza impamvu Zuchu atagaragaye
mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Mama Dangote, umubyeyi wa Diamond
Platnumz.
Kutaboneka
kwe muri ibyo birori byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe
batangira gukeka ko umubano wabo utari ugihagaze neza.
Byongeye
kandi, mbere gato y'itangazo rya Zuchu, inshuti ya hafi ya Diamond ndetse akaba
n'Umudepite muri Tanzania, Baba Levo, yari yatangaje ko Zuchu atwite. Icyakora,
Zuchu ntiyigeze agira icyo avuga kuri ayo makuru mu butumwa bwe.
Amakuru
y'urukundo rwa Zuchu na Diamond yakunze kuvugisha benshi mu myaka yashize. Mu
bihe bitandukanye bombi bagiye batangaza ko batandukanye, ariko nyuma bakongera
kwiyunga.
Mu
mwaka ushize kandi, hari amakuru yavugaga ko aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga
nyuma y'imyaka myinshi abakunzi babo bakeka ko baba barasezeranye, nubwo nta
tangazo rirambuye bari barigeze batangaza kuri iyo ngingo.
Kugeza
ubu, niba koko uru rugendo rwa gatanya ruzarangira nk'uko Zuchu yabitangaje,
bizaba bisoje imwe mu nkuru z'urukundo zakurikiwe cyane mu muziki wa Afurika
y'Iburasirazuba, nyuma y'imyaka itandatu yari ishize bombi bagaragara
nk'abakundana kandi bakorana bya hafi mu muziki.

Zuchu
yatangaje ko yatandukanye na Diamond, ndetse ko batangiye inzira za gatanya

