Mu
mafoto uyu muhanzikazi yashyize ku rubuga rwa Instagram, agaragaza uyu
muhanzikazi yambaye imyenda imufashe ku mubiri, inda igaragara neza, ari mu
mafoto asa n’ategura kwakira umwana (baby shower style).
Nubwo
ibi bikomeje gukwirakwira, si ubwa mbere havuzwe amakuru nk’aya. Mu minsi
yashize, Zuchu yari yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yarabyaye cyangwa
atwite, avuga ko ayo makuru nawe atayazi ndetse ko ari ibihuha by’abantu ku
mbuga nkoranyambaga.
Ibi
bije bikurikira indi nkundura ya Zuchu uherutse gutangaza ko yatandukanye
n’umuhanzi Diamond Platnumz, bari bamaze igihe bakundana ndetse banakorana
umuziki.
Yavuze
ko bahisemo gutandukana nyuma y’imyaka igera kuri itandatu bari bamaze bari
kumwe, buri wese agahitamo kwibanda ku buzima bwe n’umwuga we w’umuziki.
Ikindi
cyongeye gukurura impaka ni uko kuri ubu mu mwirondoro (bio) wa Zuchu kuri
Instagram hatakigaragaramo ko agikorana na label ya Wasafi ya Diamond Platnumz.
Zuchu, winjiye mu muziki mu 2020 asinyiye WCB Wasafi, yigaragaje nk’umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, ariko ubuzima bwe bwite bwabaye inkuru nini kubera urukundo rwe na Diamond Platnumz.
Zuchu aritegura kwibaruka

Zuchu aherutse kwemeza ko yatandukanye na Diamond
