Zuba Ray na King James basobanuye imvano yo kwifashisha Miss Naomie n’umugabo we mu ndirimbo -VIDEO

Imyidagaduro - 30/01/2026 7:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Zuba Ray na King James basobanuye imvano yo kwifashisha Miss Naomie n’umugabo we mu ndirimbo -VIDEO

Umuhanzikazi Zuba Ray wo muri Kina Music yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ikirezi’ yakoranye n’umuhanzi King James, indirimbo yagaragayemo amashusho y’ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie n’umugabo we Michael Tesfay, bwabaye ku wa 29 Ukuboza 2024.

Iyi ndirimbo yanditswe na King James, ikorwa mu buryo bw’amajwi na Clement Ishimwe amashusho akorwa na Meddy Saleh, ikaba ari na yo ndirimbo ya mbere Zuba Ray akoranye n’uyu muhanzi umaze igihe kinini ari ku isonga mu muziki nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Zuba Ray yasobanuye impamvu bahisemo kwifashisha amashusho y’ubukwe bwa Miss Naomie n’umugabo we, avuga ko bababonye ari ‘couple’ y’intangarugero ihuye neza n’ubutumwa buri mu ndirimbo.

Yagize ati: “Niyo ‘couple’ twabonye ijyanye n’ibyo twaririmbye, cyane cyane amagambo ari mu ndirimbo. Ikindi ni urugero rwiza rw’urukundo rugaragarira benshi.”

Yakomeje agaragaza ko gukorana na King James byabaye umugisha ukomeye kuri we, kuko ari umwe mu bahanzi yakuze akunda kandi yubaha cyane bitewe n’imyandikire ye.

Zuba Ray yagarutse ku buryo umushinga wo gukorana wahanzwe, avuga ko byaturutse ku kuba King James yarabonye ‘cover’ yakoze y’indirimbo ye ‘Warikiniraga’, akayikunda ndetse akamwemerera ko bakorana.

Ati: “King James ni umuhanzi ukomeye nakuze mfana, nkunda cyane imyandikire ye. Yabonye ‘cover’ nakoze y’indirimbo ye ‘Warikiniraga’, arayikunda ampa amahirwe yo gukorana na we. Rero gukorana na we ni iby’agaciro gakomeye ku rugendo rwanjye rw’umuziki.”

Uyu muhanzikazi yongeyeho ko gukorana na King James byamuhaye icyizere gishya, bikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yagize ati: “Hari itafari byongeyeho mu kunyubaka. Byanyeretse ko ibyo nkora byitabwaho, bigafatwa nk’ibifite agaciro, kandi ko nta kidashoboka. Ibi bimpaye icyizere ko hari byinshi bikiri imbere. Ndashimira King James ku bw’amahirwe yangiriye, ndanashimira Imana.”

Indirimbo ‘Ikirezi’ ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, benshi bayishimira ubutumwa bw’urukundo irimo n’amashusho agaragaza ishusho nyayo y’urukundo rushingiye ku ndangagaciro.


King James na Zuba Ray bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Ikirezi, indirimbo yabo ya mbere bakoze bafatanyije, igaragaza urukundo n’ubufatanye bushya mu muziki nyarwanda


Mu gihe cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Ikirezi, Zuba Ray na King James bagaragaje umwihariko w’ubufatanye bwabo, indirimbo yanditswe na King James ikanatunganywa mu majwi na Clement Ishimwe


Aya mashusho yafatiwe mu bihe byihariye by’indirimbo Ikirezi, aho King James na Zuba Ray bahurije ku ishusho y’urukundo rushingiye ku ndangagaciro

Iyi ndirimbo 'Ikirezi', Zuba Ray avuga ko yongereye itafari ku rugendo rwe rw’umuziki binyuze mu gukorana na King James

King James na Zuba Ray bagaragara mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Ikirezi, indirimbo yafashishije urugero rw’urukundo rwa Miss Naomie n’umugabo we mu kugaragaza ubutumwa bwayo

Uhereye ibumoso: King James, Ernesto Ugeziwe uri mu banyamuryango ba Recording Academy, Platini P na Ishimwe Clement ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo

Miss Nishimwe Naomie n'umugabo we Michael Tesfay barushinze ku wa 29 Ukuboza 2024 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘IKIREZI’ YA ZUBA RAY NA KING JAMES


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...