Iyi
ndirimbo yanditswe na King James, ikorwa mu buryo bw’amajwi na Clement Ishimwe
amashusho akorwa na Meddy Saleh, ikaba ari na yo ndirimbo ya mbere Zuba Ray
akoranye n’uyu muhanzi umaze igihe kinini ari ku isonga mu muziki nyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Zuba Ray yasobanuye impamvu bahisemo
kwifashisha amashusho y’ubukwe bwa Miss Naomie n’umugabo we, avuga ko bababonye
ari ‘couple’ y’intangarugero ihuye neza n’ubutumwa buri mu ndirimbo.
Yagize
ati: “Niyo ‘couple’ twabonye ijyanye n’ibyo twaririmbye, cyane cyane amagambo
ari mu ndirimbo. Ikindi ni urugero rwiza rw’urukundo rugaragarira benshi.”
Yakomeje
agaragaza ko gukorana na King James byabaye umugisha ukomeye kuri we, kuko ari
umwe mu bahanzi yakuze akunda kandi yubaha cyane bitewe n’imyandikire ye.
Zuba
Ray yagarutse ku buryo umushinga wo gukorana wahanzwe, avuga ko byaturutse ku
kuba King James yarabonye ‘cover’ yakoze y’indirimbo ye ‘Warikiniraga’,
akayikunda ndetse akamwemerera ko bakorana.
Ati:
“King James ni umuhanzi ukomeye nakuze mfana, nkunda cyane imyandikire ye.
Yabonye ‘cover’ nakoze y’indirimbo ye ‘Warikiniraga’, arayikunda ampa amahirwe
yo gukorana na we. Rero gukorana na we ni iby’agaciro gakomeye ku rugendo
rwanjye rw’umuziki.”
Uyu
muhanzikazi yongeyeho ko gukorana na King James byamuhaye icyizere gishya,
bikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yagize
ati: “Hari itafari byongeyeho mu kunyubaka. Byanyeretse ko ibyo nkora
byitabwaho, bigafatwa nk’ibifite agaciro, kandi ko nta kidashoboka. Ibi bimpaye
icyizere ko hari byinshi bikiri imbere. Ndashimira King James ku bw’amahirwe
yangiriye, ndanashimira Imana.”
Indirimbo ‘Ikirezi’ ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, benshi bayishimira ubutumwa bw’urukundo irimo n’amashusho agaragaza ishusho nyayo y’urukundo rushingiye ku ndangagaciro.

King James na Zuba Ray bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Ikirezi, indirimbo yabo ya mbere bakoze bafatanyije, igaragaza urukundo n’ubufatanye bushya mu muziki nyarwanda

Mu gihe cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Ikirezi, Zuba Ray na King James bagaragaje umwihariko w’ubufatanye bwabo, indirimbo yanditswe na King James ikanatunganywa mu majwi na Clement Ishimwe

Aya
mashusho yafatiwe mu bihe byihariye by’indirimbo Ikirezi, aho King James na
Zuba Ray bahurije ku ishusho y’urukundo rushingiye ku ndangagaciro




Miss Nishimwe Naomie n'umugabo we Michael Tesfay barushinze ku wa 29 Ukuboza 2024 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘IKIREZI’ YA ZUBA RAY NA KING JAMES
