Iri torero ryatangaje ko ryamenye ku wa 6 Ukwakira 2026 ko ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwizwa amashusho yakuwe mu nyigisho yatanzwe na Apostle Dr. Paul Gitwaza ku wa 7 Kanama 2026.
AWM/ZTCC yavuze ko amagambo yumvikanye muri ayo mashusho yasobanuwe n’abantu benshi, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, nk’atesha agaciro umwuga wabo n’uruhare bagira mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 7 Ukwakira 2026, AWM/ZTCC yasobanuye ko itari igamije gutesha agaciro cyangwa gusebya abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.
Icyakora, yemeye ko amagambo yakoreshejwe yateje bamwe agahinda n’impungenge, bityo isaba imbabazi abagizweho ingaruka bose.
Iri torero ryagaragaje ko ryubaha cyane abaforomo n’ababyaza, rishimira ubwitange n’ubunyamwuga byabo, cyane cyane mu gutabara abarwayi, kwita ku miryango no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Ryatangaje kandi ko nyuma yo kumenya impungenge zatewe n’ayo magambo, ryaganiriye n’abahagarariye abaforomo n’ababyaza kugira ngo risabe imbabazi kandi baganire ku buryo bwo gukemura ikibazo mu bwumvikane.
Impande zombi zemeranyije gukomeza ibikorwa bigamije kongera ubwumvikane, ubufatanye ndetse no kubaka icyizere hagati y’abakora mu rwego rw’ubuzima n’itorero.
AWM/ZTCC yavuze ko iki kibazo cyayibukije inshingano ziherekeza ijwi n’ububasha Itorero n’abayobozi baryo bafite mu muryango nyarwanda. Yavuze ko yiyemeje gukoresha ubwo bubasha mu bwenge, ubupfura no kubaha agaciro ka buri muntu n’umwuga we.
Iri torero ryasubije ko rikomeje inshingano zo kwamamaza Ivanjili ya Yezu Kristu no guteza imbere urukundo, ubumwe, ubwiyunge n’umurimo ufitiye abantu akamaro.
Ni ibiki byari muri iyi nyigisho byababaje ababyaza n'abaforomo bigatuma Apostle Gitwaza asaba imbabazi?
Muri iyo nyigisho ya Apostle Dr. Paul Gitwaza yateje impagarara, yavuze ko umwuka w'abarozi uba mu baforomo n'ababyaza. Ati: "Umwuka w'abarozi uba mu ba nurses benshi (abaforomo), bariya babyaza (midwives), satani arabaplaça hariya [arabakoresha]. Ni bande bagombaga kwica Abisirayeli? Ni ababyaza. Umwana apfira hariya ukibyara gutya."
Yakomeje agira ati: "Ni yo mpamvu iyo uri umukristo uri ku nda, jya usaba Imana ngo Malayika abe ari we ufata umwana wawe cyangwa uwo wizeye,..n'uwo wizeye wese Imana imukoreshe. Ndagira ngo mbabwire ikintu abarozi bakora, batwara intanga z'umwana w'umuhungu, cyangwa umukobwa bakamwambura amagi wa munsi akivuka".
Ati “ Nubona ugize umwana w’umuhungu ukabona ateye inda ubabare ariko wishime ni muzima. Abenshi babategera hariya bakivuka, umukobwa akabaho atagira amagi rero abatwite mubasengere n’igihe bakuze jya wirinda kohereza abana kurara ahantu utazi. Mu ijoro baragenda bakabatangamo ibitambo, ntuzongere kuraza umwana ahantu utazi.’’
Nyuma y'uko iyi nyigisho ibabaje cyane abaforomo n'ababyaza, kuri ubu Zion Temple yabasabye imbabazi. Ni mu itangazo ryashyizweho umukono na Apostle Dr Paul Gitwaza, uhagarariye AWM/ZTCC mu mategeko.
Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center (AWM/ZTCC) yasabye imbabazi abaforomozi, ababyaza n’abandi bababajwe n’amagambo yavuzwe mu nyigisho ya Apostle Gitwaza.
