Zimwe mu mpano abakundana batanga ku isabukuru y’amavuko

Urukundo - 03/03/2022 11:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Zimwe mu mpano abakundana batanga ku isabukuru y’amavuko

Ku isabukuru y’amavuko y’umuntu mukundana, hari ibintu byinshi ushobora gukora ukamushimisha birimo no kumuha impano.

Hagati y'abakundana kimwe mu bintu bibafasha kwerekana amarangamutima yabo no gushimisha abakunzi babo, harimo kwizihiza isabukuru y'undi banahana impano. Niba warajyaga wibaza icyo waha umukunzi wawe ku isabukuru y'amavuko ye dore zimwe mu mpano ushobora kumugenera zikamukora ku mutima:

1.Kumukoreshereza Gateau (Cake):Ku munsi w’isabukuru y’amavuko ushobora gukoreshereza gateau uwo mukundana. Haba habaye ibirori byo kuwizihiza cyangwa bitabaye, wowe nk’umukunzi we uba ugomba kubizirikana ukayimutegurira

2.Gukoresha Carte Postale: Ku munsi mukuru w’amavuko ni byiza kumuha urwibutso rwa carte postale rwanditseho amagambo meza yuje urukundo kandi umwifuriza ibyiza gusa mu mwaka aba yiyongereyeho. Ibi ni byiza cyane kuko kiba ari ikintu azajya ahora abona akakikwibukiraho

3.Kumuha CD y’indirimbo :Mu mpano wateguriye uwo mukundana ku isabukuru ye, yaba umwenda, inkweto cyangwa isaha yo kwambara, byaba byiza umukoreshereje na CD iriho urutonde rw’ indirimbo cyangwa filime uzi ko akunda cyane.

4. Isaha yo kumanika mu nzu: Ku isabukuru y’umukunzi wawe wamukoreshereza isaha nini yo kumanika mu nzu byaba byiza ukaba wakoresha irimo ifoto ye nziza uzi ko akunda. Uru ni urwibutso rukomeye uba umuhaye kandi azajya ahora areba akibuka urukundo mukundana.

5.Kumukorera Surprise: Gutunguza akantu keza umukunzi  mukundana ku isabukuru y’amavuko ye ntako bisa kuko bimutera ibyishimo bidasanzwe ndetse akabona ko umukunda by’ukuri. Aha ushobora kumukorera ibi bikurikira mu buryo bumutunguye atigeze anabikeka.

6. Kumutegurira ikirori rwihishwa, ugatumira abantu akaza kwisanga mu kirori atabikekaga

7. Kumuha ikintu cy’agaciro atakekaga ko ushobora kukimuha

Ibi byose ni impano nziza kandi zoroheje ushobora guha umuhungu mukundana bigakomeza urukundo rwanyu.

Gusa twabibutsa ko hari abakora ibyo byose bagamije ko wahita ufata icyemezo cyo gutegura ubukwe byihuse mu gihe wari usanzwe ushidikanya kubana nawe. Ni byiza rero ko n’ubwo ibyo agukoreye byagushimisha utahita ushinga urugo, ugomba kwitonda mbere yo gufata icyemezo cyo kurwubaka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...