Ibi
byabereye mu gace ka Dzivarasekwa 2 muri Zimbabwe ku wa Gatatu, tariki ya 9
Nzeri 2026, aho uyu mugore witwa Sharline Rutendo Munenga akurikiranwe
n’ubutabera ku cyaha cy’ihohoterwa.
Inkuru dukesha
urubuga Linda Ikeji’s Blog, ivuga ko amakimbirane yatangiye nyuma y’uko Munenga
yari amaze kumva amakuru avuga ko umugabo we, Munyaradzi Pondi, yaba afite undi
mugore.
Umugore
ngo yabajije umugabo we kuri ayo makuru, ariko ntiyanyurwa n’ibisubizo
yamuhaye, bituma havuka impaka hagati yabo.
Ubushinjacyaha
bwavuze ko impaka zakomeje kuba urudaca kugeza havutse imirwano, birangira
umugore arumye umugabo we igitsina, umugabo arakomereka bikomeye.
Nyuma
y’ibi, Pondi yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi, aho bivugwa ko
yari ameze nabi cyane.
Ku wa
Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, Munenga yagejejwe imbere y’ubucamanza i Harare,
aho yarezwe icyaha cyu guhohotera. Urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa mu
gihe urubanza rugikomeje.
