Amateka avuga ko uru rubuto rw'ipapayi rwakomotse muri Mexico aho rwaje gusakara ku isi yose rugakundirwa byinshi birimo no kuryoha.
Nubwo ipapayi ari ingirakamaro mu mubiri wa muntu, imbuto zaryo zisharira cyane nazo ni isoko y'intungamubiri zikaba n'umuti w'umwimerere ku ndwara zikomeye zishobora kwangiriza ubuzima.
Dore ibitangaje ku mbuto z'ipapayi:
1. Zifite Antioxidants
Imbuto z'ipapayi zikungahaye kuri Antioxidants iboneka mu biribwa bimwe na bimwe, ikagira umumaro wo kurinda umubiri kwangirika, usohoka imyanda ikomeye yinjijwe mu mubiri.
2. Zorohereza urwungano ngogozi
Benshi bazi ko ipapayi yoroshya munda n'abananiwe kujya mu bwiherero gukora ibikomeye bakajyayo byoroshye. Ipapayi ifasha igifu koroshya ibiryo bikomeye umuntu ashobora gufata bigahera munda, bigasohoka byihuse.
Ibyo kandi biratuma dutekereza ku bavuga ko imbuto z'ipapayi zivura indwara y'impatwe. Yego izi mbuto zifite umushobozi bwo gufasha abafunze kujya ku musarani.
3. Kugabanya ibinure
Imbuto z'ipapayi zifite ubushobozi bwo kugabanya ibinure bya bamwe bafite umubyibuho ukabije. Kubyibuha cyane bifunganya imitsi ntibashe kujyana amaraso mu ngingo nk'ibisanzwe indwara zimwe na zimwe zikabyuka.
4. Zifite ibirinda kanseri
Izi mbuto zigira Polyphenols Antioxidants itanga ubwirinzi ku mubiri amahirwe yo kurwara kanseri akaba macye.
5. Kurinda impyiko
Gukoreshwa kw'izi mbuto birinda ibice byinshi by'umubiri birimo n'impyiko zigakora neza. Impyiko zifite umumaro ukomeye wo kuyungurura imyanda mu maraso, ndetse no gukora kwazo bikajyana no kunywa amazi ahagije mu mubiri.
Imbuto z'ipapayi zirasharira cyane ariko ni umuti ukomeye ndetse woroheye buri wese. Izi mbuto iyo zimaze kwanikwa zikorwamo ifu bamwe banywa mu mazi, icyayi, cyangwa imboga runaka kuko ni umuti.
Abandi barazihekenya bakirengagiza ubusharire bwazo bashaka izo ntungamubiri. Bitewe n'amahitamo wazitegura mu buryo butandukanye.
Source: Pharmeasy
