Ziaire Williams wa Lakers yambitse impeta umukunzi we imbere y’abafana mu gitaramo cya Bruno Mars

Imyidagaduro - 06/10/2026 2:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Ziaire Williams wa Lakers yambitse impeta umukunzi we imbere y’abafana mu gitaramo cya Bruno Mars

Umukinnyi wa Los Angeles Lakers, Ziaire Williams, yakoze igikorwa cy’urukundo cyashimishije benshi ubwo yasabaga umukunzi we, akaba n'umunyamideli Paris Timan, ko bazabana akaramata mu gitaramo cya Bruno Mars cyabereye kuri SoFi Stadium.

Byabaye ku wa Gatanu mu ijoro rya kabiri mu bitaramo bitanu Bruno Mars afite i Inglewood muri California, muri gahunda ye y’ibitaramo yise “The Romantic Tour.”

‎Mu gihe Bruno Mars yaririmbaga indirimbo ye izwi nka “Marry You”, Ziaire Williams wari uri ku ruhande rw’abarebera hafi y'urubyiniro (stage), yateye ivi imbere ya Paris Timan.

‎Williams yahisemo neza akanya Bruno Mars yaririmbaga amagambo avuga ko ashaka kurongora uwo akunda, maze na we ahita amubaza nimba yakwemera kumubera umugore undi nawe arabyemera.

‎Paris Timan wari watunguwe ndetse amarira akamuzenga mu maso, yemeye iki cyifuzo cy’umukunzi we. ‎Bruno Mars na we yahise amenya ibyari kuba imbere ye, akomeza kuririmba ariko anagaragaza ibyishimo by’ako kanya.

‎Mu gihe Williams yari amaze gutera ivi, Mars yaririmbye amagambo asaba Timan kwemera, ibintu byatumye abantu bari muri SoFi Stadium barushaho kugira ibyishimo.

‎Timan amaze kuvuga ko yemeye, aba bombi bahise bahoberana, maze abafana bari muri stade batangira kubakomera amashyi no kubarangarira.

‎Ibi byishimo by’urukundo bibaye nyuma y’uko Ziaire Williams na we atangiye indi ntambwe nshya mu mwuga we.

‎Muri Nyakanga 2026, uyu mukinnyi w’imyaka 25 yasinyiye Los Angeles Lakers amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka miliyoni 3 z’amadolari.

‎Muri shampiyona ya NBA ya 2025/26, Williams yakiniye Brooklyn Nets imikino 54, aho abarirwa amanota 10.2 n’imipira 2.4 afata ku mukino.

‎

Ziaire Williams wa Lakers yambitse impeta Paris Timan imbere y’abafana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...