Yabitangarije InyaRwanda nyuma yo
gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Kristu Yezu”, aho yasobanuye ko
yahisemo ubu buryo bushya mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi no guha
abafana be uruhare mu iterambere ry’ibikorwa bye.
Ati: “Kuri ubu, umuntu ushaka kureba
indirimbo mbere y’abandi asabwa kubanza kuyireba yishyuye. Ibi ni uburyo bwo
gufasha abafana gutanga umusanzu mu bikorwa by’abahanzi.”
Zeo Trap yakomeje avuga ko kuri ubu
indirimbo ye iboneka ku rubuga Talastage.com, asobanura ko ari abafatanyabikorwa
be mu gusakaza no gucuruza ibihangano bye.
Ati: “Talastage.com ni
abafatanyabikorwa bacu, turi gukorana kugira ngo tubashe gucururizaho umuziki,
kuko ari byo byibanzeho uru rubuga.”
Uyu muraperi yagaragaje ko gahunda
afite ari uko indirimbo ze zose zizajya zibanza gusohokera kuri uru rubuga,
mbere y’uko zijya hanze ku mbuga zisanzwe zirimo YouTube n’izindi.
Ati: “Ni ko bimeze rwose. Ni uburyo
bushya, kandi ibintu bishya byose bisaba imbaraga kugira ngo abantu
babimenyere. Ariko hari abakunzi b’umuziki bamaze kubyiyumvamo, bagahitamo
kwishyura aho gutegereza igihe indirimbo izajya kuri YouTube.”
Yakomeje avuga ko igiciro cyo kureba
indirimbo mbere ari 300 Frw, ashimangira ko atari amafaranga menshi ku muntu
wifuza gushyigikira umuhanzi akunda.
Zeo Trap asanga ubu buryo bushya bwo
gucuruza umuziki ari intambwe ikomeye iganisha ku guha agaciro ibihangano no
gufasha abahanzi kwigira mu byo bakora, anashishikariza abafana gukomeza
gushyigikira umuziki nyarwanda mu buryo bwose bushoboka.
Mu gihe benshi bamenyereye ko
indirimbo z’abahanzi zihita zijya kuri YouTube n’izindi mbuga rusange, ku rwego
mpuzamahanga hari abahanzi benshi bahisemo inzira yo kubanza gucuruza ibihangano
byabo ku rubuga nka ‘Website’, mbere yo kubishyira ahagaragara ku mbuga
rusange. Iyi nzira igenda igira akamaro kanini ku iterambere ry’umuhanzi.
Iyi nzira ifasha umuhanzi kugenzura
no gutunga umusaruro we mu buryo busesuye. Iyo indirimbo ibanje gucururizwa
kuri Website, umuhanzi abona inyungu nyinshi ugereranyije n’izo abona kuri
YouTube, aho inyungu zigabanywa cyane n’amategeko n’abahuza.
Bifasha umuhanzi kubaka umubano
wihariye n’abafana be. Abafana bishyura kureba cyangwa kumva indirimbo mbere
y’abandi baba bagaragaje urukundo n’inkunga ikomeye, bigatuma umuhanzi amenya
neza abakunzi be b’ukuri kandi akabubakira ibikorwa byihariye.
Ubu buryo kandi bufasha umuhanzi
gushyira agaciro ku bihangano bye. Ku rwego mpuzamahanga, umuziki ufatwa
nk’umutungo ufite agaciro, bityo kuwutangira ubuntu ako kanya bigenda bigabanya
agaciro kawo. Kubanza kuwugurisha bituma n’abafana bamenyera ko umuziki ari
igikorwa gikwiye kugenerwa igiciro.
Nubwo YouTube ikomeje kuba urubuga
rukomeye mu kumenyekanisha umuziki, inzira yo kubanza gucuruza ibihangano kuri
Website igenda ifatwa nk’intambwe ijyanye n’igihe ku bahanzi bifuza gukorera ku
rwego mpuzamahanga, bagaha agaciro impano yabo kandi bakigira mu byo bakora.
Kanda hano ubashe kureba indirimbo yose ya Zeo Trap unyuze kuri Website

Zeo Trap yatangaje ko yafashe
icyemezo cyo kubanza gucuruza indirimbo ze kuri Website, aho abazishaka bazajya
bazireba babanje kwishyura, mbere y’uko zijya kuri YouTube n’izindi mbuga
zisanzwe
KANDA HANO UREBE AGACE GATO K’INDIRIMBO ‘KRISTU YEZU’ YA ZEO TRAP
