Zeo Trap yinjije ibihangano bye mu bucuruzi bwo kuri ‘Website’

Imyidagaduro - 26/01/2026 8:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Zeo Trap yinjije ibihangano bye mu bucuruzi bwo kuri ‘Website’

Umuraperi wamamaye mu muziki nyarwanda nka Zeo Trap yatangaje ko agiye gutangira gucuruza ibihangano bye abinyujije ku rubuga rwa Website, mbere y’uko abishyira ku mbuga zisanzwe zicururizwaho umuziki, mu rwego rwo kwagura no guha agaciro urugendo rwe rw’umuziki.

Yabitangarije InyaRwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Kristu Yezu”, aho yasobanuye ko yahisemo ubu buryo bushya mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka nk’umuhanzi no guha abafana be uruhare mu iterambere ry’ibikorwa bye.

Ati: “Kuri ubu, umuntu ushaka kureba indirimbo mbere y’abandi asabwa kubanza kuyireba yishyuye. Ibi ni uburyo bwo gufasha abafana gutanga umusanzu mu bikorwa by’abahanzi.”

Zeo Trap yakomeje avuga ko kuri ubu indirimbo ye iboneka ku rubuga Talastage.com, asobanura ko ari abafatanyabikorwa be mu gusakaza no gucuruza ibihangano bye.

Ati: “Talastage.com ni abafatanyabikorwa bacu, turi gukorana kugira ngo tubashe gucururizaho umuziki, kuko ari byo byibanzeho uru rubuga.”

Uyu muraperi yagaragaje ko gahunda afite ari uko indirimbo ze zose zizajya zibanza gusohokera kuri uru rubuga, mbere y’uko zijya hanze ku mbuga zisanzwe zirimo YouTube n’izindi.

Ati: “Ni ko bimeze rwose. Ni uburyo bushya, kandi ibintu bishya byose bisaba imbaraga kugira ngo abantu babimenyere. Ariko hari abakunzi b’umuziki bamaze kubyiyumvamo, bagahitamo kwishyura aho gutegereza igihe indirimbo izajya kuri YouTube.”

Yakomeje avuga ko igiciro cyo kureba indirimbo mbere ari 300 Frw, ashimangira ko atari amafaranga menshi ku muntu wifuza gushyigikira umuhanzi akunda. Ati: “Ntekereza ko umuntu ushaka gushyigikira umuhanzi kandi akunda ibikorwa bye, ayo si amafaranga menshi.”

Zeo Trap asanga ubu buryo bushya bwo gucuruza umuziki ari intambwe ikomeye iganisha ku guha agaciro ibihangano no gufasha abahanzi kwigira mu byo bakora, anashishikariza abafana gukomeza gushyigikira umuziki nyarwanda mu buryo bwose bushoboka.

Mu gihe benshi bamenyereye ko indirimbo z’abahanzi zihita zijya kuri YouTube n’izindi mbuga rusange, ku rwego mpuzamahanga hari abahanzi benshi bahisemo inzira yo kubanza gucuruza ibihangano byabo ku rubuga nka ‘Website’, mbere yo kubishyira ahagaragara ku mbuga rusange. Iyi nzira igenda igira akamaro kanini ku iterambere ry’umuhanzi.

Iyi nzira ifasha umuhanzi kugenzura no gutunga umusaruro we mu buryo busesuye. Iyo indirimbo ibanje gucururizwa kuri Website, umuhanzi abona inyungu nyinshi ugereranyije n’izo abona kuri YouTube, aho inyungu zigabanywa cyane n’amategeko n’abahuza.

Bifasha umuhanzi kubaka umubano wihariye n’abafana be. Abafana bishyura kureba cyangwa kumva indirimbo mbere y’abandi baba bagaragaje urukundo n’inkunga ikomeye, bigatuma umuhanzi amenya neza abakunzi be b’ukuri kandi akabubakira ibikorwa byihariye.

Ubu buryo kandi bufasha umuhanzi gushyira agaciro ku bihangano bye. Ku rwego mpuzamahanga, umuziki ufatwa nk’umutungo ufite agaciro, bityo kuwutangira ubuntu ako kanya bigenda bigabanya agaciro kawo. Kubanza kuwugurisha bituma n’abafana bamenyera ko umuziki ari igikorwa gikwiye kugenerwa igiciro.

Nubwo YouTube ikomeje kuba urubuga rukomeye mu kumenyekanisha umuziki, inzira yo kubanza gucuruza ibihangano kuri Website igenda ifatwa nk’intambwe ijyanye n’igihe ku bahanzi bifuza gukorera ku rwego mpuzamahanga, bagaha agaciro impano yabo kandi bakigira mu byo bakora.

Kanda hano ubashe kureba indirimbo yose ya Zeo Trap unyuze kuri Website


Zeo Trap yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kubanza gucuruza indirimbo ze kuri Website, aho abazishaka bazajya bazireba babanje kwishyura, mbere y’uko zijya kuri YouTube n’izindi mbuga zisanzwe

KANDA HANO UREBE AGACE GATO K’INDIRIMBO ‘KRISTU YEZU’ YA ZEO TRAP


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...