Muri iyi ndirimbo Zeo Trap yise ‘Rayon Sports’ aba ayitaka avuga ko irusha andi makipe igikundiro, igitinyiro, abatoza beza n’ibindi.
Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko yaherukaga kubwira InyaRwanda ko yakuze akunda iyi kipe yambara ubururu n'umweru ndetse ikaba ari nayo ifite abafana benshi mu Rwanda.
Zeo Trap ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bizaherekeza imikino ya gicuti ikipe Rayon Sports izakina mu Cyumweru cyayihariwe ‘Rayon week’ kizabanziriza Rayon Day izaba tariki ya 15 Kanama 2025.
Iki Cyumweru cyateguwe ku bufatanye na SKOL kizatangira ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025 aho Murera izakina na Gasogi United i Nyanza.
Zeo Trap yabwiye InyaRwanda ko yiteguye kuzatanga ibyishimo ku bakunzi be, abafana ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL muri rusange.
Tariki ya 6 Kanama Rayon Sports izajya mu karere ka Ngoma aho izakina na Gorilla FC kuri Stade y’aka karere. Tariki ya 9 Kanama ho izakina na Etincelles mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda.
REBA INDIRIMBO ZEO TRAP YAHIMBIYE RAYON SPORTS