Zeo Trap agiye kumurika Album ye ‘Ntago Anoga’ mu gitaramo gikomeye – VIDEO

Imyidagaduro - 17/05/2025 4:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Zeo Trap agiye kumurika Album ye ‘Ntago Anoga’ mu gitaramo gikomeye – VIDEO

Umuraperi uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, Zeo Trap, yatangaje ko ari mu myiteguro y’igitaramo cye cya mbere gikomeye, aho azamurikira Album ye nshya yise ‘Ntago anoga’ igizwe n’indirimbo 20.

Iyi ni Album avuga ko idasanzwe, ndetse ko gutegura igitaramo cyo kuyimurika byamusabye gushaka abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo azabone ubushobozi bwo kuyimurikira mu gitaramo giteganyijwe muri Nyakanga 2025.

N’ubwo ataratangaza itariki nyayo n’aho igitaramo kizabera, Zeo yavuze ko ibiganiro n’abafatanyabikorwa biri kugenda neza.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Zeo Trap yagize ati “Hari abafatanyabikorwa turi kuganira. Twihaye mu kwa karindwi, kandi ni ibintu bishoboka. Ubu tugeze mu kwa Gatanu. Urumva twagombaga kubanza guha abantu umwanya wo kumva Album, ubundi tugategura igitaramo, tukagitangaza tukimaze no kwamamaza bihagije.”

Uyu muhanzi yasabye abafana be n’abandi bakunzi b’umuziki nyarwanda kumushyigikira muri iki gitaramo, kuko kizaba ari icya mbere akoze nk’umuhanzi wigenga mu myaka ine amaze mu muziki. Anavuga ko iki gitaramo kidasanzwe kuri we kuko azagihuza no kumurika indirimbo yise Ntago Anoga, yitiriye imwe mu ndirimbo zo kuri iyi Album.

Yagize ati “Nzatumira n’abandi bahanzi, tuzakorana mu kwezi kwa karindwi nibigenda neza. Turapanga, ariko na Imana irapanga. Impamvu ntabivuze mbere ni uko ntari mfite impamvu, ariko ubu mfite impamvu yo kubivuga. Hazaba harimo abandi bahanzi dufatanyije akazi bazaza kunshyigikira.”

Zeo Trap yavuze ko kumurika Album bisaba imbaraga nyinshi, bityo abona ko bikwiye gushyigikirwa n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Aragira ati “Ni ugushyigikira uwo muntu, ukamwereka ko ibyo yakoze bitapfuye ubusa,” yashimangiye.

Uyu mwaka, kumurika iyi Album ni cyo gikorwa kimuraje ishinga, kandi vuba aha azatangaza itariki n’aho igitaramo kizabera.

Yagarutse ku mbogamizi abahanzi bagihura na zo zirimo kuba abashoramari batabizera, bigatuma bigorana kubumvisha ko bashobora gushora imari mu mishinga y’umuziki.

Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kugira ngo ubwire umuntu ngo afite umushinga awushoremo amafaranga, ariko kuba hari aho turi kuganira, turategura igitaramo kiri ku rwego rwiza. Navuga ko ari ibintu bidasanzwe kuba ndi umuhanzi wigenga ugakora ibintu nk’ibi,”

Zeo Trap yatangiye gutegura iyi Album agifite igitekerezo cy’uko izaba igizwe n’indirimbo 12, ariko nyuma aza kongeramo izindi bitewe n’uko abantu bari bamutezeho byinshi.

Yagize ati:“Byari nko mu mihigo yanjye gusoza Album ifite umwihariko wa ‘Drill’ kugira ngo abantu bamenye itandukaniro ry’injyana ndetse n’uko biba bimeze.”

Album ye igizwe n’ibice bine:

1. Igice cya mbere: Kigaruka ku buzima bwo ku muhanda, uburyo abantu batabyitaho, n’uburyo n’amagambo akoreshwa ku muhanda agaragara mu ndirimbo.

2. Igice cya kabiri: Kigaruka ku butumwa bwo gushishikariza abantu kutacika intege no gukomeza guharanira inzozi zabo uko byagenda kose.

3. Igice cya gatatu: Kirimo indirimbo z’urukundo n’ubuzima bw’abakobwa muri iyi minsi, cyane cyane ku buryo baba bashaka kubaho mu buzima buhenze.

4. Igice cya kane: Kigaruka ku myandikire ikakaye n’ikoreshwa ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda cy’umwimerere.

Ati “Sinashakaga ko umuntu azajya ambwira ngo yumvise Album yanjye gusa. Ahubwo nashakaga Album umuntu yicara agafata umwanya akayumva mu buryo bwimbitse,”

Zeo Trap yatangiye umuziki mu 2021. Album ye ya mbere yise Abafana 100 yasohotse mu 2023, nta muhanzi n’umwe yari yakoranye na we – ni nako byagenze no kuri iyi ya kabiri.

Ariko kandi, yakoranye na ba Producer batandukanye mu bijyanye no gutunganya amajwi ndetse no gukora Video Lyrics.

Zeo Trap yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cye cya mbere gikomeye azamurikiramo Album ye yise 'Ntago Anoga'  

Zeo Trap yavuze ko ari mu biganiro n’abafatanyabikorwa bazamufasha gukora igitaramo cya Album ye 

Zeo Trap yavuze ko muri iki gitaramo azifatanya n’abahanzi bagenzi be azatumira

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'STREET GOAT' Y'UMURAPERI ZEO TRAP


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ZEO TRAP




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...