Ibi byabaye ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo Zendaya yari yitabiriye imurikabikorwa ry’imyambaro ya Louis Vuitton y’igihembwe cya Spring/Summer 2027, ryabereye kuri Louvre mu murwa mukuru w’u Bufaransa, mu rwego rwa Paris Fashion Week.
Zendaya, uri mu bantu bazwi bakorana na Louis Vuitton, yari yicaye ku murongo w’imbere aho yari kumwe n’ibandi byamamare ndetse na Brigitte Macron.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Brigitte Macron yegera Zendaya kugira ngo amusuhuze. Uyu mukinnyi yabanje kugaragara nk’aho atario yabonye ko Brigitte ari aho, ariko nyuma yaramurebye, aramwenyura ndetse bararamukanya.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, Zendaya yamubwiye ati “Hello, nishimiye guhura namwe”, mbere yo kumusuhuza, gusa ntiyahagurutse ku ntebe yari yicayemo.
Ibi byahise biteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banenga Zendaya bavuga ko yagombaga guhaguruka mu rwego rwo kugaragaza icyubahiro igihe yasuhuzaga Brigitte Macron.
Bamwe mu bamunenze bavuze ko guhaguruka igihe umuntu aje kugusuhuza ari igikorwa cy’ibanze cy’uburere, cyane cyane iyo uwo muntu ari umuntu ukomeye.
Nubwo bamwe banenze Zendaya, abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bamushyigikiye, bavuga ko nta kimenyetso cyerekana ko yari agamije gusuzugura Brigitte Macron.
Bamwe bagaragaje ko Zendaya yasaga n’uwatunguwe n’uko Brigitte Macron yari amwegereye, ndetse ko ibirori by’imyambarire bidakorwa mu buryo bumwe n’inama za Leta cyangwa ibirori bya dipolomasi.
Ikindi cyagarutsweho ni uko Zendaya yari yanakomeje kwicara ubwo Bernard Arnault, Umuyobozi Mukuru wa LVMH, yari amwegereye akamusuhuza mbere gato y’uko Brigitte Macron ahagera.
Ibi byatumye bamwe bavuga ko kuba atarahagurutse atari igikorwa yari agamije gukorera Brigitte Macron by’umwihariko.
Hari n’abavuze ko Zendaya ashobora kuba yari ahuze cyangwa atiteguye muri uwo mwanya, cyane ko yari yicaye mu murongo w’imbere aho abantu benshi bari bahagaze mbere y’uko igitaramo gitangira.
Zendaya yari umwe mu byamamare byitabiriye igitaramo cya Louis Vuitton cyasoje Paris Fashion Week.
Iki gitaramo cyayobowe n’umuhanzi w’imideli Nicolas Ghesquière, aho herekanwe imyambaro y’igihembwe cya Spring/Summer 2027. Ibirori byabereye mu gikari cya Louvre, ahari hateguwe mu buryo bwihariye burimo n’ibigaragaza imodoka ziguruka.
Muri ibyo birori kandi habonetse abandi bantu bazwi barimo Emma Stone, Saoirse Ronan na Brigitte Macron.
Nubwo amashusho ya Zendaya na Brigitte Macron yakomeje gukwirakwira, impaka nyinshi zakomeje kuba ku bijyanye n’umuco wo gusuhuzanya n’uburere, aho abantu bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku kuba umuntu agomba guhaguruka cyangwa ashobora gusuhuza undi yicaye.
Kugeza ubu, Zendaya nta bisobanuro yatanze ku mugaragaro bisobanura impamvu yakomeje kwicara ubwo yasuhuzaga Brigitte Macron.





Uko Zendaya yaserutse mu birori bya Louis Vuitton byabereye i Paris yambaye









Ibirori bya Louis Vuitton byabereye i Paris byitabiriwe n'inyamamare bitandukanye
