
Zayn Mlik yahoze abarizwa mu itsinda rya One Direction
Ni indirimbo yagaragayemo umunyamideli ukunzwe cyane ndetse wahoze ari n'umukunzi we, Gigi Hadid.
Amashusho y’ndirimbo
ijyanye n’iyi mpeshyi Zayn yasohoye yashyizwe kuri YouTube kuri uyu wa Gatanu,
yayobowe na Ivanna Borin & Frank Borin afatirwa i New York.
Umushinga aheruka
gukora ni Nobody Is Listening, album ye ya gatatu yakoze muri Studio,
yasohotse muri 2021. Mbere yari yashyize hanze Pillowtalk mu 2016 ndetse
n’iyayikurikiye, Icarus Falls, muri 2018.

Amaze imyaka igera kuri ibiri ahagaritse umuziki, none ubu yagarukanye indirimbo nshya
Iyi ndirimbo nshya ije
nyuma y’uko Zayn asezeye itsinda rya One Direction agasinyana amasezerano na
Mercury Records. Album ze eshatu za mbere Mind of Mine yo muri 2016, Icarus
Falls yo muri 2018, na Nobody Is Listening yasohotse muri 2021kuri RCA (Mercury Records ni igice
cya Universal Music Group, mu gihe RCA ifitwe na Sony Music Entertainment).
Perezida wa Mercury Records, Tyler Arnold, yishimiye ko Zayn yinjiye muri iri
tsinda.
:max_bytes(150000):strip_icc():focal(719x349:721x351)/zayn-malik-grammys-032423-7ed19864859f40caa61ec08458090a14.jpg)
Kuri ubu, Zayn Malik ari kubarizwa muri Mercury Records
Malik yatangaje ko
yavuye muri One Direction muri Werurwe 2015. Iri tsinda ryasohoye album imwe
nyuma y’uko Zayn agiye mu Gushyingo. Iri tsinda byarangiye rigiye nka nyomberi
muri 2016, nyuma abari barigize bose uko ari batanu baratandukana buri wese
atangira gukora ukwe.