Zayn yagarukanye indirimbo nshya nyuma y’ikiruhuko cy’imyaka ibiri-VIDEO

Imyidagaduro - 21/07/2023 11:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Zayn yagarukanye indirimbo nshya nyuma y’ikiruhuko cy’imyaka ibiri-VIDEO

Zayn Malik, uzwi ku izina rya Zayn, yagarutse mu muziki nyuma y’ikiruhuko cy’imyaka ibiri. Uyu muhanzi w'imyaka 30 y'amavuko afite inzu nshya imufasha, ijwi rishya nk'uko bigaragara muri videwo y’indirimbo nshya yise “Love Like This," yashyize hanze mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2023.

Zayn Mlik yahoze abarizwa mu itsinda rya One Direction

Ni indirimbo yagaragayemo umunyamideli ukunzwe cyane ndetse wahoze ari n'umukunzi we, Gigi Hadid.

Amashusho y’ndirimbo ijyanye n’iyi mpeshyi Zayn yasohoye yashyizwe kuri YouTube kuri uyu wa Gatanu, yayobowe na Ivanna Borin & Frank Borin afatirwa i New York.

Umushinga aheruka gukora ni Nobody Is Listening, album ye ya gatatu yakoze muri Studio, yasohotse muri 2021. Mbere yari yashyize hanze Pillowtalk mu 2016 ndetse n’iyayikurikiye, Icarus Falls, muri 2018.


Amaze imyaka igera kuri ibiri ahagaritse umuziki, none ubu yagarukanye indirimbo nshya 

Iyi ndirimbo nshya ije nyuma y’uko Zayn asezeye itsinda rya One Direction agasinyana amasezerano na Mercury Records. Album ze eshatu za mbere Mind of Mine yo muri 2016, Icarus Falls yo muri 2018, na Nobody Is Listening yasohotse  muri 2021kuri RCA (Mercury Records ni igice cya Universal Music Group, mu gihe RCA ifitwe na Sony Music Entertainment). Perezida wa Mercury Records, Tyler Arnold, yishimiye ko Zayn yinjiye muri iri tsinda.


Kuri ubu, Zayn Malik ari kubarizwa muri Mercury Records

Malik yatangaje ko yavuye muri One Direction muri Werurwe 2015. Iri tsinda ryasohoye album imwe nyuma y’uko Zayn agiye mu Gushyingo. Iri tsinda byarangiye rigiye nka nyomberi muri 2016, nyuma abari barigize  bose uko ari batanu baratandukana buri wese atangira gukora ukwe.


">REBA INDIRIMO NSHYA YA ZAYN
">
  


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...