Ibi yabitangaje
abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Fuchsia
Sea”, aho ashimangira ko nubwo yakoze cyane ubwo yari ari mu itsinda rigizwe
n’abazungu, yagiye asuzugurwa bitewe n’imiterere ye n’aho akomoka.
Muri iyo ndirimbo agira
ati: “Nakoreye cyane mu itsinda
ry’abazungu, ariko baransekaga kuko ndi Umunya-Aziya.”
Uyu muhanzi w’imyaka 32, ufite se w’Umunya-Pakistan na
nyina ukomoka mu Bwongereza no muri Irlande, yashyize agace gato k’iyo
ndirimbo kuri konti ye ya Instagram
ku wa Gatandatu, avuga ko izasohoka mu minsi ya vuba.
Abafana be bagaragaje ko
bishimiye cyane iyo ndirimbo, bamwe bati: “Dutewe ishema nawe,” abandi bati: “Umwami aragarutse.”
Amateka
ye muri One Direction
Itsinda One Direction ryashinzwe mu 2010
binyuze mu irushanwa rya X Factor UK,
ryahuje Zayn Malik, Harry Styles,
Louis Tomlinson, Niall Horan na Liam Payne (waje kwitaba Imana mu 2024). Buri wese yari yinjiye
nk’umuhanzi ku giti cye, ariko nyuma y’ijwi ry’abagize akanama nkemurampaka
barimo Simon Cowell, bahurizwa mu
itsinda rimwe.
Zayn yavuye muri One
Direction mu 2015, mbere y’uko iryo tsinda riseswa burundu mu 2016. Nyuma
y’aho, buri muhanzi yatangiye urugendo ku giti cye.
Mu 2023, Harry Styles yagaragaje ko kongera guhura nk’itsinda bishoboka,
ariko avuga ko adashobora gusubiza “yego cyangwa oya” gusa, ahubwo biterwa
n’igihe n’ubushake bwabo bose.
Hari n’amakuru yatangajwe
n’ikinyamakuru Us Weekly mu
Ukuboza 2024 avuga ko bari bari mu biganiro byo gukora igitaramo cya nyuma nk’itsinda, mbere y’uko Liam Payne yitaba
Imana.
Nyuma yo gutandukana
n’umunyamideri Gigi Hadid bafitanye umwana w’umukobwa witwa Khai
w’imyaka 4 mu 2021, Zayn yari yarabaye nk’uwasubiye inyuma mu muziki atakivugwa no mu
itangazamakuru.

Zayn Malik yahishuye ko yakorewe ivanguraruhu ubwo yabaga mu itsinda rya One Direction

Iri tsinda rimaze imyaka 9 ritandukanye ndetse umwe muri bo yitabye Imana
REBA INDIRIMBO 'NIGHT CHANGES' YA ONE DIRECTION
