Iyi nyubako y’akataraboneka
irimo ibibuga bya ruhago na Basketball, hoteli y’ibyumba 80, ahacururizwa
ibicuruzwa binyuranye, ahagenewe abifuza ibiro, ndetse
na studio y’amajwi izafasha abifuza gutunganya ibiganiro (podcast).
Che Rupari, Umuyobozi
ushinzwe iyamamazabikorwa n’imikorere ya Zaria Court, yatangarije The New Times ko ibikorwa
by’iyi nyubako byamaze kurangira ku kigero cya 90%, hasigaye gushyiramo ibikoresho
by’imbere, intebe, ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi, ndetse n’isuzuma
rya nyuma mbere y’uko ifungurwa ku mugaragaro.
Yagize ati: “Ni nk’inzu
yuzuye ariko itarashyirwamo uburiri n’amazi. Tugeze kure, kandi
turiteguye gutangira kwakira abantu muri Kamena, naho igikorwa cyo kuyitaha ku
mugaragaro kizaba tariki 26 Nyakanga.”
Aho siporo,
ubukerarugendo n’umuco bihurira
Zaria Court yatekerejwe
nk’ahantu hahuriza hamwe ibikenewe by’ingenzi ku rubyiruko rw’u Rwanda: siporo,
umuco n’uburyo bwo kwidagadura. Ifite ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru,
ikibuga kinini cya Basketball gishobora guhindurwa bitewe n’ibikorwa, ndetse n’ahashobora
kwakira abantu barenga 5,000 mu birori.
Iri rikaba ari ryo shyaka
ry’uyu mushinga nk’uko Rupari abivuga. Ati: “Ntabwo twashakaga kubaka gusa
ibibuga bya siporo, twashakaga kubaka ahantu ushobora gukina, kuruhukira,
gutekereza, no kongera kwisanga mu bandi. Ni ahantu hihinduranya bitewe
n’ibikenewe: waba ari umukino w'abantu 20 cyangwa igitaramo cy'abantu 2,000.”
Hoteli y’icyumba 80
iherereye muri Zaria Court yateguriwe kwakira abashyitsi barimo abakinnyi,
abahanzi, abaje mu bikorwa by’imurikabikorwa n’abandi bashaka kuruhukira mu
mujyi wa Kigali. Hazaba hari n’akabari k’imikino, utubari two hanze, ahantu ho
kwidagadurira, ndetse n’ahacururizwa ibintu bitandukanye byose bibumbiye hamwe.
Hazaba harimo n’ahagenewe
abakozi hazajya hakodeshwa n’abakoresha
bakenera inzu y’ibiro, inama n’ibikorwa by’ishoramari. Biteganyijwe ko hazajya
hanabera ibitaramo, imurikabikorwa, amarushanwa n’ibindi bikorwa bigamije
gukomeza guha uru rubuga ubusabane n’akamaro k’igihe kirekire.
Studio ya podcasting na yo
izaba iri ku rwego rwisumbuye, izajya ifasha cyane abashaka gutunganya
ibiganiro bijyanye n’igihe, cyane cyane urubyiruko rukoresha imbuga
nkoranyambaga mu buryo buhoraho.
Rupari yagize ati: “Ubu abantu
ntibagikoresha itangazamakuru nk’uko byahoze. Twashatse kubaka urubuga rutanga
amajwi n’amashusho ku rubyiruko, kugira ngo rugaragaze ibitekerezo n’amakuru
bitabaye ngombwa kwifashisha ibitangazamakuru bisanzwe.”
Umusanzu ukomeye mu
bukungu n’imibereho y’abaturage
Mu gihe cyo kubaka Zaria
Court, abantu basaga 700 bakoze ku buryo buhoraho, aho 30% bari abagore,
ikimenyetso cy’uburinganire mu mwuga w’ubwubatsi usanzwe ubonekamo abagabo
benshi. Abandi barenga 2,000 bakoze nk’abakozi b’igihe gito, barimo
abacuruzi batanga ibikoresho n’abandi bakoze akazi k’amaboko.
Rupari yavuze ko
hashyizwe amafaranga arenga miliyari y’Amafaranga y'u Rwanda mu bukungu bw’igihugu
binyuze mu mishahara, isoko ry’ibikoresho n’ubufatanye n’abikorera. Yashimangiye kandi ko abakozi bagiye bifashisha imishahara bahembwe mu kwishyura amafaranga y’ishuri, ubukode bw’amacumbi,
n’ibindi byangombwa bikenerwa mu miryango.
Nyuma yo gutangira
ibikorwa, Zaria Court izakomeza gutanga imirimo irenga 300 ihoraho, mu nzego
zirimo kwakira abashyitsi, ubucuruzi, imiyoborere y’ibikorwa n’ubuyobozi bwa
gahunda.
Rupari abisobanura yagize ati: “Ibi ntabwo ari
ugushyiraho inyubako gusa ngo tubirekere aho. Turimo gushinga uburyo buhamye
butanga imirimo no nyuma y’uko inyubako irangiye.”
Yanongeyeho ko ibikoresho
byinshi byifashishijwe mu gutunganya imbere muri Zaria Court byakozwe
n’Abanyarwanda. Hafi 90% y’imyambaro yifashishijwe, imbaho, ibitambaro n’imitako,
byakorewe mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’imbere mu gihugu.
Zaria Court izatahwa mu
birori bya Giants of Africa
Iyi nyubako izatahwa ku
mugaragaro mu iserukiramuco Giants of Africa rizabera i Kigali kuva
tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2025. Ni ku nshuro ya kabiri iri
serukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda.
Iri serukiramuco
ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura
impano muri Basketball, washinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe
ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya
Amerika (NBA).
Biteganyijwe ko kuri iyi
nshuro, urubyiruko rusaga 320 ruzaturuka mu bihugu 20 by’Afurika arirwo
ruzaryitabira, mu bikorwa nka Basketball, umuziki, uburezi n’ibindi.
Ibi birori kandi bizaba
birimo n’abahanzi benshi, aho igitaramo gifungura kizaba kirimo Umunya-Afurika
y’Epfo, Dj Uncle Waffles, Sherrie Silver na Kevin Kade. Ni mu gihe igitaramo
cyizasoza kizaririmbamo, The Ben,Timaya na Kizz Daniel bo muri Nigeria.

I Kigali hagiye gutahwa inyubako ya Zaria Court yitezweho guhindura isura y'imikino, imyidagaduro n'ubukerarugendo
Yuzuye itwaye miliyoni 25 z'Amadolari
Uko imbere hameze
Ibibuga by'umupira
Uko igishushanyo mbonera cyayo cyari giteye

Ubwo Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bashyiraga ibuye ry'ifatizo kuri iyi nyubako muri Kanama 2023
Izatahwa ku ya 26 Nyakanga uyu mwaka, ubwo hazaba hatangizwa iserukamuco rya Giants of Africa rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri
