Zari yageze mu Rwanda ateguza ibirori by’amateka-AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 28/12/2023 4:05 PM
Share:
Zari yageze mu Rwanda ateguza ibirori by’amateka-AMAFOTO+VIDEO

Zarinah Hassan [Zari The Boss Lady] wari umaze ukwezi kurenga ategerejwe n’abanyabirori b’i Kigali, yageze mu Rwanda, avuga ko yiteguye kandi yizeye ko n’abanyarwanda ari uko.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyaRwanda, Zari yagize ati: "Nditeguye kandi nizere ko n’abanyarwanda biteguye ibirori by’amateka." 

Yatangaje ibi ubwo yavugaga ku birori by'agatangaza agiye gukorera i Kigali, "Zari All White Party", bizitabirwa n'abambaye ibyera gusa. 

Ni ibirori bizabera i Kigali muri The Wave Lounge kuwa 29 Ukuboza 2023 aho kwinjira byihagazeho kuko itike ya macye ari 25,000 Frw mu gihe iya menshi ari Miliyoni 1.5Frw.

Zari agiye gutaramana n’abanyarwanda nyuma yuko ataramiye muri Uganda. Mu birori aheruka gukorera muri Kampala, yashyigikiwe na Tanasha Donna na we wabyaranye na Diamond Platnumz.

Zari yageze mu Rwanda habura amasaha macye ngo ibirori bye by'abambaye ibyera bibere muri The Wave LoungeZari yavuze ko yizeye ko abanyarwanda ari abanyabirori ngo bazaze bataramane mu birori amaze hafi ibinyacumi 2 ategura bya Zari All White Party

Ubwo Zari yasuhuzanyaga na bamwe mu bari baje kumwakira ku kibuga cy'indege

REBA AMASHUSHO UBWO ZARI YARI AGEZE I KIGALI


AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda

VIDEO: Dieudonne Murenzi - InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...