Uyu muhango w’ubukwe
wabaye ku wa 1 Kamena 2025, mu buryo bw'ibanga cyane, aho Diamond
yashyingiranywe na Zuchu, umukobwa usanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki
ayoboye.
Zari, wakundanye na
Diamond mu bihe byashize ariko bakaza gutandukana kubera ibyo yamushinjaga byo
kumuca inyuma, yavuze ko ashimira cyane imbaraga Zuchu afite zo kwihanganira
imyitwarire ya Diamond.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru,
Zari yagize ati: “Zuchu akwiriye
igihembo cy’umukobwa w’umwaka. Ni umugore wihangana cyane. Twebwe ntitwigeze
tubishobora. Nizeye ko Diamond azamufata neza kuko ubu yabaye umugore we.
Aramutse ahinduye imyitwarire byaba ari byiza cyane, kuko ibyo akora si bike.”
Ibi bivuzwe mu gihe Diamond
aherutse guca amarenga ko yatanze inkwano mu muryango wa Othman ukomokamo
umuhanzikazi Zuchu bamaze igihe bakundana.
Byabaye
mu gihe urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rwakunze kurangwamo gushwana kwa
hato na hato, ndetse byanavugwaga ko bombi badakundana bya nyabyo, ahubwo ko ari
ikinyoma bahibye mu rwego rwo gucuruza ibihangano byabo.
Aba bombi baherutse gutangaza ko bamaze kuba umugabo n'umugore