Zari yavuze ko abantu benshi bakunze kwifuza ubuzima bw’akataraboneka berekwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntibatekereze ku mbaraga, kwihangana n’ibitambo bisabwa kugira ngo umuntu agere ku ntsinzi.
Yabajije ati: “Wowe nk’umuntu ushimishwa n’ubu buzima, witeguye gukora cyane ngo ubugereho?”
Yakomeje avuga ko hari abagore bamwe “barimo kwiyahura bakora cyane” bashaka kugera ku buzima butunganye berekwa ku mbuga nkoranyambaga, nyamara ibyo abantu babona kuri internet bitajya buri gihe bihura n’ubuzima busanzwe.
Zari yasabye abantu kutihutira gushaka ubuzima bw’akataraboneka, ahubwo bakubaka ejo hazaza habo intambwe ku yindi, bakorera ku ntego zabo kandi bakazamuka mu myuga yabo buhoro buhoro.
Yatanze urugero agira ati: “Tangira nk’umuyobozi wo ku rwego rw’ibanze, hanyuma igihe nikigera uzabe umuyobozi mukuru, kuko abantu bo muri sosiyete bazabona imbaraga ushyiramo.”
Zari kandi yashimangiye ko atari buri wese wagenewe kuba rwiyemezamirimo, avuga ko gutsinda bishoboka mu nzira zitandukanye z’umwuga. Yasabye abantu kwemera gutangirira aho bashoboye, bagakora cyane kandi bakiyubaka uko igihe kigenda.


Zari The Bosslady yagiriye inama abifuza ubuzima bwiza
