Mu
butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena
2026, Zari Hassan yavuze ko nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura igihe
kirekire, bombi babonye ko ari byiza ko buri wese akomeza inzira ye kubera ibyo
yise "amakimbirane atarakomeje gukemuka".
Yagize
ati: "Nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura cyane, twabonye ko ari
byiza gutandukana kubera ibibazo byananiranye. N'ubwo bitari icyemezo
cyoroshye, twumva ari cyo cyiza kuri twese."
Yakomeje
avuga ko nta rwango cyangwa inzika biri hagati yabo, ahubwo ko hari igihe
abantu babiri bashobora kwisanga intego zabo n'ubuzima bwabo bitakijyana.
Zari
Hassan na Shakib Cham bari bamaze imyaka irenga itanu bakundana. Mbere yo
gukora ubukwe, bari bamaze igihe kirenga umwaka bagaragaza urukundo rwabo mu
ruhame, mbere yo gusezerana ku wa 3 Ukwakira 2023 i Pretoria muri Afurika
y'Epfo.
Mu
gihe cy'urushako rwabo, bakunze kuvugwaho kutumvikana ndetse n'ibibazo byo mu
rugo byagiye bigaragara mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. N'ubwo
byakunze kuvugwa, bombi bahoraga bavuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira
ngo urugo rwabo rukomeze.
Itangazo
ryabo ryo gutandukana ryatunguranye benshi mu bakurikiranaga ubuzima bwabo,
cyane cyane ko bari barakomeje kugaragaza ko bashaka gukomeza kubana n'ubwo
bahuraga n'ibigeragezo bitandukanye.
N'ubwo
bahisemo gutandukana nk'abashakanye, Zari Hassan yavuze ko bazakomeza kubahana
no kugumana umubano mwiza nk'inshuti.
Gutandukana kw'aba bombi kuje nyuma y'igihe kinini abakunzi babo bibaza niba urugo rwabo ruzashobora gukomeza guhangana n'ibibazo rwanyuzemo kuva basezerana.

Zari
Hassan yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib nyuma y’imyaka itanu
bubatse urugo





